Inkuru Nyamukuru

Ibyahiriye mu bubiko bwa Magerwa ya Cyanika birabarirwa agaciro ka Miliyoni 7 Frw

todayMay 31, 2024

Background
share close

Ibicuruzwa bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo inyubako ubwayo, ni byo byangijwe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira ububiko bw’ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Ubwo bubiko bwafashwe n’inkongi ahagana saa kumi z’urukerera rwo ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, yangiza ibirimo imyambaro, ibiribwa n’ibindi bikoresho harimo n’ibyari bitegereje gusorerwa.

Iyo nyubako ubusanzwe yari igizwe n’ibice bibiri bibikwamo ibintu bitandukanye byiganjemo ibiba byambukiranyije umupaka bitegereje gusora nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline abivuga.

Ati: “Igice kimwe ubwo inkongi yabaga, cyari kirimo ibyagombaga gutangirwa imisoro bikabona guhabwa ba nyirabyo, hakaba n’ikindi gice cyari kirimo ibintu byari byarinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, bikaba byari byaragiye bifatirwa hirya no hino muri Burera, muri gahunda yo kurwanya magendu bimwe byari bigitegereje kuzatezwa cyamunara cyangwa gutwikwa; ni byo byangijwe n’iyo nkongi”.

Umwe mu bafite ibicuruzwa byangijwe n’iyo nkongi yagize ati: “Umuzigo wanjye warimo ibintu byinshi bitandukanye nari naranguye i Kampala muri Uganda nteganya kubiranguza. Ubwo nageraga ku mupaka wa Cyanika, natanze umusoro ubanza, mu gihe twarimo twuzuza iby’umusoro wagombaga gukurikiraho network irananirana biba ngombwa ko mbiraza mu bubiko nteganya ko bucya nsubirayo kubisoza”.

“Muri icyo gitondo nibwo bampamagaye bambwira ko ibyo bintu byanjye nahasize, byahiriyemo. Byabaye ngombwa ko njyayo, mpageze nsanga byose byahiriyemo byabaye umuyonga. Miliyoni zisaga eshatu nari nabishoyemo y’inguzanyo zarahatikiriye, ubu ndi mu gahinda n’igihirahiro ntazi uko nzakivamo”.

“Hari abantu bamwe bari bafitemo imyambaro, imitako y’abagore n’iyo mu nzu, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibiribwa n’ibindi bintu bitandukanye bacuruzaga cyangwa bakaranguza byatikiriyemo. Leta nidutabare igire icyo idufasha twongere dukore, kuko turababaye cyane kandi nta handi hantu duhahira hatari muri ubu bucuruzi twakoraga tukabona ibitunga imiryango yacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko inyubako na bimwe mu byayihiriyemo byari mu bwishingizi, kandi ko nyuma y’iyo nkongi hakurikiyeho kureba uko imirimo na serivisi bitangwa n’uru rwego bikomeza.

Ati: “Ububiko ubwabwo n’ibyari biyirimo ariko byanyujijwe ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko biri mu bwishingizi. Bitewe n’uburyo yangiritsemo bikenewe ko ibanza kongera igasanwa, byabaye ngombwa ko hitabazwa kontineri nini yabugenewe, ishyirwa hafi yaho, akaba ari yo iri gutangirwamo serivisi mu gihe hagitegerejwe ko habanza gusanwa”.

Iyo nzu ngo nta mezi atandatu yari ashize itangiye gukorerwamo dore ko yari nshyashya. Mu bishyirwa mu majwi na bamwe mu baturage bakeka ko byaba byarateje iyo nkongi y’umuriro, harimo insinga z’umuriro w’amashanyarazi, gusa iperereza ku mpamvu nyayo ifatwa nka nyirabayazana wayo rirakomeje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwahanishije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai gufungwa imyaka ibiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw. Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Ku rundi ruhande abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu gihe Dubai yubakaga umudugudu w’Urukumbuzi barimo Rwamulangwa Stephen, […]

todayMay 31, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%