Mu Twicarabami twa Nyaruteja hazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu bivugwa ko umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi yahuriye na Mutaga II Nyamubi w’u Burundi bakanywana ndetse bakemeranywa ko ibihugu byombi bitazongera gushotorana.
Ikimenyetso gisigaye cy’aho bariya bami bombi bicaye bakaganira ni igiti cy’umuko kiri i Nyaruteja nyine, aha akaba ari mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara.
Uwo muko ariko urebye uri mu marembera kuko ubu uri mu rugo rw’umuntu, ukaba waranatemwe amashami, ku buryo hatagize igikorwa wazuma.
Batangajwe no kubona uriya muko uri mu marembera nyamara wakagombye kubungwabungwa kugira ngo ujye usurwa n’abashaka kumenya amateka y’Utwicarabami twa Nyaruteja.
Marie Rose Murekatete, umwe mu banyeshuri, yagize ati “Mu bigaragara, ikimenyetso kigiye gucika. Ni igiti, kandi ndabona baragitemye. Igiti kandi iyo ugitemye kiba gifite amahirwe yo kuma.”
Yifuje rero ko cyabungwabungwa agira ati “Niba ari Leta cyangwa abandi baba babifite mu nshingano, bakwimura abatuye aha bakareba aho babatuza, ahari ikimenyetso hakabungwabungwa hanubakiye ku buryo abantu bajya baza kuhasura bisanzuye, batavuga ngo turasanga abantu murugo.”
Naho Chaste Nturo ushinzwe kubungabunga ahantu ndangamateka mu Nteko y’Umuco avuga ko nyuma yo kuhasura hazigwa ku bimenyetso byahashyirwa.
Mu rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2024 bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri ku cyaha akurikiranyweho cyo kwiba Telefoni y’umuhanzi The Ben ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi. Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye Eric Ndagijimana by’agateganyo ku itariki 24 Ukuboza 2023. Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso ko telefoni yagaragaye i Rwezamenyo aho Ndagijimana atuye. Nubwo Telefoni ya […]
Post comments (0)