Ambasaderi Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Nyiricyubahiro Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko uyu muhango wabaye kuwa Mbere tariki 03 Kamena 2024 mu Ngoro y’Umwami ya Al Baraka.
Ambasaderi Dan Munyuza azahagararira inyungu z’u Rwanda muri Oman, akaba asanzwe afite icyicaro i Cairo mu Misiri aho asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda.
Mu butumwa bwa Amabasade y’u Rwanda mu Misiri kandi buvuga ko, Amb Dan Munyuza yanashyikirije Umwami Haitham bin Tariq Al Said intashyo za Perezida Paul Kagame, amugaragariza ko u Rwanda rushima cyane umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Mu ntangiriro za Kanama 2023 nibwo inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri.
Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri asimbuye Alfred Kalisa wari muri izo nshingano. Hari hashize amezi ane Munyuza asimbuwe ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu.
U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1998, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi wibanda mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abafana baje kumwakira ,umutoza Jose Mourinho usanzwe uzwiho gukoresha amagambo akomeye, ubutumwa yatanze bwakiriwe neza n’abafana ba Fenerbahçe Umwambaro wanyu ni uruhu rwanjye-Ijambo ryakoze ku mitima y’abafana Aka ni kamwe mu gace kagize ijambo Jose Mourinho yabwiye abafana ubwo yerekanwaga ndetse kanakora cyane ku mitima y’abafana bamugaragarije ko bamwishimiye, gusa yanabijeje ko nibafatanya bazagera kuri byinshi. Yagize Ati " Mbere na mbere mbanje kubasuhuza, ubu tugiye […]
Post comments (0)