Inkuru Nyamukuru

Patoranking yasoje Amasomo muri Harvard Business School

todayJune 4, 2024

Background
share close

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Patrick Okorie, uzwi cyane ku izina rya Patoranking yarangije mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard.

Ku cyumweru, nibwo Patoranking yasangiye abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, ifoto ahagaze ku cyapa cy’ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard.

Patoranking kandi yasangiye indi foto ari kumwe n’umwarimu muri iryo shuri, Anita Elberse afite icyemezo cya kaminuza kigaragaza ko yasoje amasomo.

Nubwo hatatangajwe icyiciro cya kaminuza uyu muhanzi arangije, gusa ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika bagiye bavanga umuziki n’amasomo asanzwe yo mu ishuri.

Si ibyo gusa kuko hari n’abagiye bahabwa impamyabumenyi z’ikirenga kubera ibikorwa byabo muri muzika, harimo nka Tiwa Savage, aho mu 2022, Kaminuza ya Kent, mu Bwongereza yamuhaye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro muri muzika (PhD).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imyambaro n’impapuro bishaje bimaze kumwinjiriza arenga Miliyoni 10

Mucunguzi Ronald, wo mu Karere ka Rwamagana, nyiri Kompanyi, Golden Art and Paints, ikora imitako mu mpapuro n’imyambaro bishaje, avuga ko amaze kwinjiza arenga Miliyoni 10 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa amaze akora ndetse akaba afite intumbero ko mu myaka itanu (5) iri imbere azaba ageze ku gishoro kinini kandi akoresha abakozi barenga 100. Uyu watangije igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 avuga ndetse yanitabiriye amarushanwa ya Youth Konnect akabona […]

todayJune 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%