Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abanyarwanda babiri bafunzwe bakekwaho ubwicanyi

todayJune 4, 2024

Background
share close

Police ya Uganda yataye muri yombi uwitwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Kwizera na Uwingabire biyemereye ko ari bo bishe uwari umukoresha wabo Geofrey Twinomujuni Ntegyire kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi, bakamwica bakoresheje inyundo.

Mu ibazwa ryabo, abakekwaho ubwicanyi bavuze ko icyatumwe bamwica ari uko ngo yabahozaga ku nkeke abatuka.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kisoro, Elly Maate, yabwiye ikinyamakuru the Daily Monitor ko Kwizera na Uwingabire bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gutoroka.

Elly Maate yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, Kwizera n’umugore we bibye igare, ipasi na radiyo byari mu rugo rwa nyakwigendera.

Abakekwaho ubwicanyi (Kwizera Désiré na Uwingabire Kwizera) ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya police ya Kabale, aho bategereje kuzashyikirizwa ubutabera mu minsi ya vuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikimenyetso cy’Utwicarabami twa Nyaruteja kiri mu marembera

Mu Twicarabami twa Nyaruteja hazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu bivugwa ko umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi yahuriye na Mutaga II Nyamubi w’u Burundi bakanywana ndetse bakemeranywa ko ibihugu byombi bitazongera gushotorana. Ikimenyetso gisigaye cy’aho bariya bami bombi bicaye bakaganira ni igiti cy’umuko kiri i Nyaruteja nyine, aha akaba ari mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara. Uwo muko ariko urebye uri mu marembera kuko ubu uri mu […]

todayJune 3, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%