Inkuru Nyamukuru

Ani Elijah ni umukinnyi mushya wa Police FC

todayJune 5, 2024

Background
share close

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kuba umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri iri imbere.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today muri iki gitondo Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, Mbonigaba Silas yemeje ko uyu Munya-Nigeria w’imyaka 26 y’amavuko umwaka yari asigaje Police FC koko yamaze kuwugura mu biganiro byarangiye mu masaha y’ijoro.

Ati “Nibyo Ali Elijah wari umukinnyi wacu umwaka ushize, twari tumufite Imyaka ibiri asigaje gukina umwaka umwe, undi yari asigaranye gukina muri Bugesera FC azawukina muri Police FC twamaze kumvikana ndetse n’umukinnyi. Amasezerano yasinywe mu masaha arenga saa tanu z’ijoro.”

Ani Elijah watsinze ibitego 15 muri shampiyona uretse Police FC imwegukanye, ikipe ya Bugesera FC yanagiranye ibiganiro n’andi makipe yamwifuzaga arimo Rayon Sports na APR FC ariko zitatanze ibyifuzwaga dore ko Bugesera FC yamubonyemo arenga miliyoni 20 Frw bifuzaga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amb Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman

Ambasaderi Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Nyiricyubahiro Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko uyu muhango wabaye kuwa Mbere tariki 03 Kamena 2024 mu Ngoro y’Umwami ya Al Baraka. Ambasaderi Dan Munyuza azahagararira inyungu z’u Rwanda muri Oman, akaba asanzwe afite icyicaro i Cairo mu Misiri aho asanzwe ari Ambasaderi […]

todayJune 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%