Inkuru Nyamukuru

Induru z’ibikeri ntizibuza inka gushoka – Depite Musa Fazil Harerimana

todayJune 5, 2024

Background
share close

Depite Musa Fazil Harerimana avuga ko kuba hari abanyamakuru 50 bamaze iminsi barishyize hamwe bamaze bagaharabika u Rwanda abifata nk’igikangisho n’umugambi mubisha wo gushaka gusebya u Rwanda kubera ibyiza rumaze kugeraho.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yagaragaje ko abarimo bakora ibyo bikorwa babiterwa n’ibindi bihugu byabakoresheje mu nyungu zabyo.

Yifashishije umugani yagize ati “Induru z’ibikeri ntabwo zibuza inka gushoka. Abanyarwanda aho bageze, ntabwo bariya babakumira. Ahubwo Abanyarwanda bitegure kubasubiza mu masanduku y’itora. Nibitabira amatora ku bwinshi kandi bagatora neza, bazaba babasubije.”

Ibi bishatse gusobanura ko urusaku rwa bariya banyamakuru bishyize hamwe rutazabuza u Rwanda n’abanyarwanda gukomeza gutera imbere no kubaka igihugu gitekanye.

Depite Musa Fazil Harerimana abona ari ibindi bihugu biri gukoresha bariya banyamakuru ariko hagamijwe kuvangira abanyarwanda no kubatera impagagara mu mutima kubera ibihe u Rwanda rugiye kwinjiramo by’amatora.

Hon. Musa Fazil Harerimana yavuze ko Inteko y’u Rwanda itigeze iterana kugira ngo bamagane izi nkuru avuga ko abagize Inteko basanze badakwiye kongera gusubizanya n’abantu bari ku rwego rwo hasi, ahubwo ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ari yo azabasubiza.
Depite Musa Fazil Harerimana bahawe za ruswa ngo bavuge nabi igihugu kubera ko bishaka ko u Rwanda rukomeza gukorera mu kwaha kwabyo.

Hon. Uwizeyimana Evode nawe wari watumiwe muri iki Kiganiro yavuze ko intego yabo banyamakuru bishyize hamwe bakandika amakuru y’ibinyoma mu busesenguzi bwe asanga ari ibigamije kuyobya abanyarwanda.

Ati“Inkuru zirimo zose narazisomye n’ibinyoma nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibivugwamo ari ukuri, ikindi nuko iyo ubihuje n’ibihe turimo tujyamo by’amatora bigamije kuyobya abanyarwanda ngo bajye kubihugiramo bibabuze kwita kubibafite akamaro”.

Hon. Uwizeyimana avuga ko ikigamijwe ari ugusenya u Rwanda bakoresheje imvugo z’ibinyoma n’urwango kuko usanga baranditse ku bikorwa byose byiza by’iterambere ry’igihuguariko bakagerageza kubisenya mu mvugo zigoretse.

Ati “ Ibibatera gukwiza ibihuha n’uburyo u Rwanda rwaguye amarembo mu kubaka umubano mwiza n’ibindi buhugu, ni ukubera ko ari igihugu gifitanye amasezerano n’ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro, no guteza imbere ibikorwa bitandukanye byose rero barimo barashaka aho babisenyera nta kindi bagambiriye”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa: Umugabo w’imyaka 35 yavunitse igufa ry’itako kubera gukorora

Mu busanzwe igufa ry’itako ribarizwa mu magufa akomera cyane kurusha andi yose yo mu mubiri w’umuntu, ariko umugabo wo mu Bushinwa w’imyaka 35 y’amavuko, yavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa. Abaganga bo mu Bitaro bya ‘Second People’s Hospital’ mu Ntara ya Fuji mu Bushinwa, baherutse gutangaza ikibazo baherutse guhura nacyo cy’umugabo wiswe Mr. Ye wavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa. Dr Dong Zhong, Umuyobozi uhagarariye ubuvuzi bw’amagufa muri ibyo […]

todayJune 5, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%