Inkuru Nyamukuru

Menya ibyamamare byahitanywe n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge

todayJune 5, 2024

Background
share close

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu mpamvu zikomeye mu gutera uburwayi ndetse bikanakurura urupfu ku bantu baba babikoresha, iyo usanga barabaswe nabyo cyangwa se bagakoresha ibirengeje igipimo.

Hari bamwe mu byamamare n’abaririmbyi bazwiho kuba inkomoko z’imfu zabo zaratewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biturutse ku ngaruka zo kumara igihe kinini babikoresha cyangwa se no kunywa ibirengeje urugero.

Aba ni bamwe twabegeranyirije urutonde, bazize ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye zakozwe nyuma y’urupfu rwabo.

Whitney Houston

Whitney Houston, umuririmbyi w’Umunyamerika Whitney Houston wamenyekanye cyane ku Isi yose kubera ijwi ry’agatangaza atabaruka ku myaka 48.

Uyu mugore ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abafite amajwi adasanzwe baciye ibintu mu gihe cye, yavutse ku ya 9 Kanama 1963, avukira muri New Jersey mu muryango. Yatangiye kuririmbira mu rusengero akiri muto cyane. Yasinyanye amasezerano ye ya mbere mu bijyanye no kumufasha kuririmba afite imyaka 19.

Whitney hari amakuru avuga ko yakoreshaga ibiyobyabwenge cyane ndetse ku ya 11 Mutarama 2000, ubwo yari mu rugendo n’umugabo we, abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Keahole-Kona muri Hawaii bavumbuye igice cya garama ya marijuwana mu gikapu cye.

Whitney Houston, ubwo yari mu kiganiro na Diane Sawyer mu 2002. Yahakanye gukoresha ibiyobyabwenge ariko yemeye ko yajyaga anywa inzoga, urumogi, Cocaine, n’ibinini. Yavuze kandi ko nyina yamugiriye inama yo kwivuza akareka kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Muri icyo kiganiro Whitney yagaragaje kandi ko gukoresha ibiyobyabwenge byamuteye kunanuka.

Whitney Houston mu 2009, yaje kugirana ikiganiro cya mbere na Oprah Winfrey muri. Yagarutse ku gukoresha ibiyobyabwenge. Yagaragaje ko yigeze kugana gahunda ifasha abantu kuva ku biyobyabwenge imara iminsi 30, ariko nubundi nyuma yo kuyirangiza bitamubujije gukomeza kubikoresha.

Nyina yakomeje kumuba hafi kugirango arebe ko umukobwa we yazabona ubuvuzi n’ubufasha bumukura ku biyobyabwenge kugeza ubwo muri Gicurasi 2011, Whitney Houston yajyanywe mu kigo wakwita igororamuco ariko ntacyo byatanze, akomeza gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muririmbyi yitabye Imana tariki 11 Gashyantare 2012, ubwo umukozi wo muri Beverly Hilton Hotel yaje kumusanga yaguye mu bwogero, ibi bikaba byaratumye hemezwa ko yaba yarishwe n’amazi nyuma yo kurohama.

Gusa ibyavuye mu bizami by’abaganga ku rupfu rw’umuririmbyikazi Whitney Houston byerekanye ko ashobora kuba yarahitanywe no kunywa imiti irenze igipimo mu gihe yari yananyoye inzoga nyinshi, ingaruka zo kwivanga kwa byombi ziza kuba ihagarara ryo gutera kw’umutima we.

DMX

Uru rutonde rw’Ibyamamare reka turusoreze kuri Earl Simmons, uzwi cyane ku izina rya DMX (Dark Man X), wari umuraperi w’umunyamerika wavutse ku ya 18 Ukuboza 1970.

DMX wari ufite imyaka 50 y’amavuko, kuva ku wa 2 Mata 2021, yari arwariye mu bitaro indwara y’umutima yaturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero nk’uko byatangajwe n’Umujyanama we.

DMX yigeze kumara imyaka 30 muri gereza azira ibyaha birimo ubujura, gutwara imodoka ku muvuduko udasanzwe, n’ibindi byaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge. DMX yemeye ko yari yarabaswe no kunywa ikiyobyabwenge cya Cocaine afite imyaka 14.

Coolio

Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki by’umwihariko mu njyana ya Rap, nawe n’undi muhanzi mugihe cya vuba witabye Imana azize gukoresha ibiyobyabwenge byinshi mu buryo burengeje urugero.

Urupfu rwa Coolio, umuhanzi w’umunyamerika wamamaye mu njyana ya rap, byumwihariko mu ndirimbo “Gangsta Paradise” basanze rwaratewe n’ingaruka z’ikiyobyabwenge cya fentanyl hamwe n’ibindi nk’uko uwari ushinzwe ibikorwa bye abivuga.

Coolio yapfuye muri Nzeri 2022, aho basanze ari mu cyumba cy’ubwogero mu nzu y’inshuti ye iri i Los Angeles akaba yari afite imyaka 59.

Juice Wrld

Juice Wrld, amazina ye nyayo ni Jarad Anthony Higgins, umuraperi w’umunyamerika, yavutse ku ya 2 Ukuboza 1998, akaba azwi cyane mu ndirimbo ye “Lucid Dreams”, imaze gukinwa inshuro zirenga miriyari ku rubuga rwa Spotify ndetse yageze no ku mwanya wa kabiri kuri Billboard Hot 100.

Juice Wrld yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya heroine kuva mu bwana bwe. Bivugwa ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Juice Wrld, yatunguwe n’urupfu ku myaka 21 gusa, aho bivugwa ko yafashwe n’indwara yitwa ’seizure’ ifata nk’amashanyarazi ku bwonko, ari ku kibuga cy’indege cy’i Chicago ku ya 8 Ukuboza 2019.

Icyo gihe ngo abashinzwe umutekano bari bategereje ko indege yarimo igera ku kibuga bakamuta muri yombi nyuma yo guhabwa amakuru ko iyo ndege yari arimo yari itwaye intwaro n’ibiyobyabwenge. Ubwo iyo ndege yageraga i Chicago, abashinzwe umutekano bayisanzemo imbunda eshatu n’ibiro 32 bya marijuwana.

Uyu muhanzi ngo ubwo yageraga aho ku kibuga cy’indege yahise afatwa n’indwara ya ’Seizure’ ndetse abashinzwe umutekano bahise bihutira kumujyana kwa muganga kigo cya Christ kugira ngo bamukurikirane bwangu, ariko apfira mu nzira.

Bimwe mu byatangajwe mu iperereza ryakurikiye urupfu rwe, bivugwa ko Juice Wrld yamize ibinini byinshi bya percocet kugira ngo abihishe abashinzwe umutekano bari bamutegereje. Kubw’ibyago, barenze ubushobozi bw’umubiri we yitaba Imana ku myaka 28.

Indirimbo za Juice Wrld zibandaga ku bibazo byo mu mutwe, urupfu no gukoresha ibiyobyabwenge.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impinja eshatu zivukana zatoraguwe ahantu hamwe mu bihe bitandukanye

Mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza ‘Londres’, hatoraguwe umwana w’uruhinja w’umukobwa azagupimwa ibipimo ndangasano basanga ari umuvandimwe w’abandi bana babiri batoraguwe muri ako gace yatoraguwemo. Uru ruhinja rwatoraguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari umwana wa gatatu utawe n’ababyeyi be agatoragurwa muri ako gace. Uyu mwana watoraguwe muri uyu mwaka yabonywe n’umuntu warimo yita ku mbwa asanga azingiye mu gitambaro kiri mu gikapu agifite urereri akibasha no kurira nubwo ngo yari […]

todayJune 5, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%