Luca Modric n’ikipe ye y’igihugu ya Craoatia bagiriye uruzinduko mu mujyi wa Vatican, aho bari bagiye gusura papa Francis mbere y’uko imikino ya EURO 2024 itangira.
Binyuze mu rugendo rwari rwateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia (HNS) riyobowe na Perezida Marijan Kustic, ikipe y’igihugu yose ya Croatia irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Luka Modric ari nawe kapiteni w’ikipe y’igihugu, Lucas Vasquez ukinira Real Madrid, Josko Gvardiol ukinira ikipe ya Manchester City, n’abandi bakinnyi benshi bakomeye basuye ingoro ya Papa ibarizwa mu mujyi wa Vatican.
Bayobowe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Croatia Zlatco Dalic, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Croatia bakiriwe na Papa Francis abanza kubashimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa iyi kipe yagezeho mu bihe byashize harimo uburyo bitwaye neza mu gikombe cy’isi cyabaye mu mwaka wa 2022 muri Qatar, aho iyi kipe yasoje iki gikombe iri ku mwanya wa gatatu.
Iyi kipe y’igihugu ya Croatia yageneye impano Papa Francis y’umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Croatia, wari wanditseho Franjo banamuha umupira udasanzwe wo gukina.
Papa Francis yasoje asengera ndetse anasabira amahirwe n’imigisha ituruka ku Mana ikipe y’igihugu ya Croatia mbere yo gukina imikino ya EURO 2024 izatangira kuri uyu wa 14 Kamena, abasabira ko bazaba aba mbere cyangwa aba kabiri.
Iyi kipe y’igihugu ya Croatia iherereye mu itsinda rya kabiri ari naryo tsinda ryitiriwe itsinda ry’urupfu, aho iri kumwe n’amakipe y’ibigugu arimo Espagne, u Butaliyani, na Albania, ikaba ifite akazi katoroshye dore ko yihaye intego yo gusoza iyoboye iri tsinda.
ikipe ya Croatia izakina umukino wa mbere kuwa 15 Kamena, aho izatangira ihura n’ikipe y’iguhugu ya Esipagne imwe mu makipe yibitseho igikombe cya EURO inshuro nyinshi zigera kuri eshatu. Iyi mikino izatangira ku wa 14 Kamena aho izatangizwa n’umukino w’ u Budage na Scotland.
Ibiyobyabwenge ni kimwe mu mpamvu zikomeye mu gutera uburwayi ndetse bikanakurura urupfu ku bantu baba babikoresha, iyo usanga barabaswe nabyo cyangwa se bagakoresha ibirengeje igipimo. Hari bamwe mu byamamare n’abaririmbyi bazwiho kuba inkomoko z’imfu zabo zaratewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biturutse ku ngaruka zo kumara igihe kinini babikoresha cyangwa se no kunywa ibirengeje urugero. Aba ni bamwe twabegeranyirije urutonde, bazize ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye zakozwe nyuma […]
Post comments (0)