Inkuru Nyamukuru

RDC: Perezida Tshisekedi yategetse ko hakorwa iperereza ku cyateye impanuka y’ubwato yahitanye abantu 80

todayJune 13, 2024

Background
share close

Abantu 80 bapfuye baguye mu mpanuka y’ubwato mu bwarohamye mu mugezi wa Kwa, mu bilometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie, mu Ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka w’igihugu cya Congo-Brazzaville gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko “ashenguwe n’ibyo byago byabaye”.

Perezida Tshisekedi yavuze ko abo iyo mpanuka yagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha, ndetse ategeka ko hakorwa iperereza ku cyabiteye.

Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bya Perezida Tshisekedi byanditse bigira biti, “Perezida wa Repubulika arasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zateje ibi byabaye bibabaje no kwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kiri imbere.”

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko impanuka z’ubwato zipfiramo abantu zikunze kubaho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bitewe n’uko akenshi amato aba atwaye abagenzi benshi cyane kurenza abo yagenewe gutwara.

Ikindi kandi, ngo ni gacye cyane abo bagenzi baba bambaye amakoti yabugenewe abarinda kurohama ndetse akenshi ntibaba bashobora koga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Batatu bashya batangiye imyitozo muri APR FC yitegura Rayon Sports mu #UmuhuroMuMahoro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yagaragayemo abakinnyi batatu bashya iheruka gusinyisha, yitegura umukino uzayihuza na Rayon ku wa 15 Kamena 2024 hafungurwa Amahoro Stadium. Amakuru Kigali Today yamenye iyahawe n’umwe mu bantu bari i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, ni uko mu bakinnyi bayitangiye harimo batatu bashya barimo Dushimimana Olivier w’imyaka 23 y’amavuko wakiniraga Bugesera FC. Undi mukinnyi wambaye umweru […]

todayJune 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%