Mu mukino w’abakeba wa Basketball gahati y’ikipe ya REG na APR z’abagore, ikipe ya REG yihimuye kuri APR iyitsinda amanota 73 kuri 58 ihita inafata umwanya wa mbere.
Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi ku ikipe ya REG BBC yashakaga kwihimura kuri APR dore ko umukino waherukaga guhuza aya makipe ikipe ya APR yari yatsinze REG amanota 77 kuri 75 n’ikinyuranyo cy’amanota abiri.
Muri uyu mukino kandi ikipe ya REG yari ifite undi mukinnyi mushya umunyamerikakazi Kristina King wamaze kwerekeza muri iyi kipe avuye muri Mongolia.
Agace ka mbere ntabwo kahiriye ikipe ya APR WBBC kuko kegukanywe n’ikipe ya REG n’amanota 27 mugihe APR yo yari imaze gutsinda amanota 15 gusa.
APR WBBC itari ifite ibisubizo byinshi ku ntebe, yakomeje kugorwa cyane n’ikipe ya REG mu gace ka kabiri cyane ku bakinnyi nka Philoxy Destiney, Wanyama Mercy ndetse na Micomyiza Rosine ibi byanatumye bajya kuruhuka ikipe ya REG iri imbere.
Agace ka gatatu, APR yagerageje gukomeza kwiruka inyuma ya REG ari nako igabanya ikinyuranyo ariko abakobwa ba REG bakomeza kuba ibamba ndetse banegukana aka gace ku manota 24 kuri 14 ya APR WBBC.
Agace ka kane ari nako ka nyuma, kabaye ako guhamya akazi gakomeye kari ka kozwe n’abakinnyi ba REG WBBC kuko nako baje ku kegukana ku manota 15 kuri 14 ya APR bya byaye igiteranyo cya 73 ya REG kuri 58 ya APR.
Ikipe ya REG WBBC ihise inasoza imikino yayo ya shampiyona isanzwe n’amanota 35 ikaba ikurikiwe na APR n’amanota 31 ariko ikaba yo igifite umukino izahuramo na IPRC Huye taliki ya 27 Nyakanga.
Mu Buhinde, umugabo witwa Ravindran Nair yaheze mu cyuma gifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu nyubako z’imiturirwa (ascenseur) ku Bitaro yari agiye kwivurizamo, atabarwa nyuma y’amasaha 42, nta mazi yo kunywa cyangwa se ibyo kurya afite, ndetse ngo ntiyari akimenya gutandukanye ijoro n’amanywa. Ravindran Nair yisanze yaheze muri ‘ascenseur’ y’ibitaro by’ahitwa i Thirunavatapuram, mu Majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde, ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, nyuma aaza gutabarwa ku wa […]
Post comments (0)