Inkuru Nyamukuru

U Rwanda, DRC n’u Burundi mu mushinga uzatwara hafi miliyari y’Amadolari

todayJune 10, 2025

Background
share close

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Umuyobozi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, John Armiger na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra basuye ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III ruhuriweho n’u Burundi, DRC n’u Rwanda rwitezweho kuzatanga megawati 206.

Ni imushinga biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uyu mwaka ukazamara imyaka ine ndetse ukazatwara miliyoni 800$.

Urugomero ruzubakwa ku mugezi wa Rusizi ugabanya DRC n’u Rwanda. Ku gice cy’u Rwanda, ni mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nzahaha na Bugarama, icyakora hari n’ubutaka bwo muri DRC buzakoreshwa.

Mbere yo gusura ahazubwakwa uru rugomero, abafatanyabikorwa bose bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubushake bwo gushyigikira ibikorwa byose by’uyu mushinga.

Uyu ni wo mushinga munini w’amashanyarazi ubayeho uhuza u Rwanda n’abaturanyi nyuma ya Rusumo yuzuye uyu mwaka, ikaba itanga Megawatt 80 hagati y’u Rwanda, Burundi na Tanzaniya.

Uyu mushinga w’ibihugu bya CEPGL, ugenzurwa n’ishami ry’uyu muryango rishinzwe iby’amashanyarazi ryitwa Energy des Grands Lacs (EGL mu mpine).

Uhuriweho n’abaterankunga barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), ndetse n’ishami ry’imari ryitwa International Finance Corporation (IFC) rikaba n’umunyamuryango wa Banki y’Isi.

Abandi bazatera inkunga uyu mushinga ni Banki Mpuzamahanga y’Abadage KfW, na Banki y’u Burayi, ariyo European Investment Bank.Harimo kandi n’Ikigo Mpuzamahanga cy’u Bwongereza cy’Imari kizwi nka British International Investment (BII).

Uru rugomero, biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2030, maze amashanyarazi ruzatanga akazasaranganywa ku buryo bungana mu bihugu bitatu.

Icyakora nirumara kuzura, Leta uko ari eshatu zizagabana 30% y’imigabane yarwo, mu gihe 70% izaba ifitwe n’ibigo by’abikorera bihuriye muri Sosiyete Rusizi III Energy Ltd (REL).

Iyi sosiyete, mu mwaka wa 2019 yasinye amasezerano yo gukora inyigo, kubaka, gucunga no kwita kuri uru rugomero, harimo no kurubyaza umusaruro mu gihe cy’imyaka 25.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BAL5: APR BBC yageze muri 1/2, ica agahigo kari gafitwe na Patriots BBC

Mu mukino wa 1/4 utagoranye, ikipe ya APR Basketball Club yatsinze River Hoopers yo muri Nigeria, igera muri 1/2 ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa rya Basketball Africa League rihuza ibihangange. Ni imikino yayo nyuma y’ irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) ikomeje kubera mu mujyi wa Pretoria ho mu gihugu cya Afurika yepfo, aho ikipe ya APR BBC isezereye River Hoopers yo muri Nigeria nyuma yo kuyitsinda […]

todayJune 9, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%