Inkuru Nyamukuru

I Kigali hateraniye inama itegerejwemo impinduka zikomeye mu burezi

todayJune 13, 2025

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, Minisiteri y’Uburezi yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi mu kiganiro gitegerejwemo kuzana impinduka zikomeye mu guteza imbere ireme ry’Uburezi mu Rwanda.

Minisitiri Joseph Nsengimana atangiza iyi nama, yavuze ko bagiye guhera ku mashuri y’inshuke ndetse n’abanza, aho baganira ku buryo abana byibuze 60% bajya biga ishuri ry’incuke, bavuye kuri 40% ubu batangira amashuri abanza baranyize mu mashuri y’inshuke.

Barashaka kandi uburyo hakemuka ibibazo bituma abana bo mu myaka itatu y’abanza basibira cyane, bikaba byanabadindiza mu burezi mu mashuri atatu y’icyiciro cya kabiri cy’abanza gitegurira abana kujya mu yisumbuye.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi nama yiga ku burezi mu mashuri y’inshuke n’abanza izakurikirwa n’iyiga ku burezi mu mashuri yisumbuye, mu cyumweru gitaha, ndetse hakazakurikiraho ikiganiro ku burezi bwa Kaminuza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Bushinwa na Afurika byishimira umubano uhamye bisangiye

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Bushinwa n'Umugabane wa Afurika byishimira umubano ukomeye kandi ushingiye ku byifuzo by'impande zombi. Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation – FOCAC). Mu ijambo rye, yashimye ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika mu nzego zitandukanye, ati: “U Bushinwa na Afurika byishimira umubano ukomeye kandi utajegajega, ushingiye […]

todayJune 11, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%