Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

todayJune 13, 2025

Background
share close

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we (Maman) witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena.

Mu butumwa Chriss Eazy yanditse kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko atewe agahinda n’urupfu rw’umubyeyi we. Ati “Mubyeyi igihe nticyari iki.”

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge mu gihe yari yahawe transfer yo kujya kwivuriza mu bitaro bya CHUK.

Mu bihe bitandukanye, uyu mubyeyi yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bya muzika by’umuhungu we ndetse Chriss Eazy yavuze ko Maman we yamubereye inkingi ikomeye mu rugendo rwe nk’umuhanzi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

I Kigali hateraniye inama itegerejwemo impinduka zikomeye mu burezi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, Minisiteri y’Uburezi yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi mu kiganiro gitegerejwemo kuzana impinduka zikomeye mu guteza imbere ireme ry’Uburezi mu Rwanda. Minisitiri Joseph Nsengimana atangiza iyi nama, yavuze ko bagiye guhera ku mashuri y’inshuke ndetse n’abanza, aho baganira ku buryo abana byibuze 60% bajya biga ishuri ry’incuke, bavuye kuri 40% ubu batangira amashuri abanza baranyize […]

todayJune 13, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%