Col Désiré Migambi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ubwo yifatanyaga n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’imbaga y’Urubyiruko mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yaberaga muri Camp Kigali.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu rugendo rwo kubaka Igihugu.”
Mu ijambo rye, Col Migambi yashimangiye ko ibyo amateka agaragaza ku bumwe bw’Abanyarwanda, ari uburyo bakomeje kubahiriza ihame ry’ubumwe kandi bagakomeza kwimakaza umubano ukomeye hagati yabo binyuze mu kuba ari abaturage basangiye umuco kandi bagahuzwa n’Igihugu cyabo.
Yagaragaje akamaro k’indangagaciro n’ubumwe, ubunyangamugayo, kwihesha icyubahiro ndetse no kwishyira ukizana, aboneraho gusaba urubyiruko gukurikiza no kubahiriza aya mahame.
Senateri Uwizeyimana Evode wari Umushyitsi mukuru, yabwiye urubyiruko ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo, abasaba gukora bakiteza imbere bo ubwabo n’igihugu. Yabasabye kandi kwiyungura ubumenyi bikabaha ubushobozi bwo gukorera aho ari ho hose ku isi ariko bakibuka iwabo.
Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we (Maman) witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena. Mu butumwa Chriss Eazy yanditse kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko atewe agahinda n'urupfu rw'umubyeyi we. Ati "Mubyeyi igihe nticyari iki." Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge mu gihe yari yahawe transfer yo kujya kwivuriza […]
Post comments (0)