Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu muri iki kigo.

Uyu muhango wari uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga n’abandi ba ofisiye mu nzego zitandukanye muri RDF ndetse n’izindi nzego.
Abasoje aya mahugurwa bagaragarije abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango ubumenyi butandukanye mu bya gisirikare bahawe buzabafasha kuzuza neza inshingano za buri munsi ndetse ko biteguye imirimo bashinzwe.
Mu ijambo rye, Gen Mubarakh Muganga yashimye abo basirikare bashya ku bw’akazi gakomeye bakoze mu gihe bari bamaze muri iyi myitozo.
Yabahaye ikaze mu muryango mugari wa RDF anabasaba kubahiriza indangagaciro zisanzwe ziranga Ingabo z’u Rwanda ndetse bagashyira imbere gukorera hamwe bagakorana na bagenzi babo.
Gen Mubarakh Muganga yabashishikarije kandi kwigira kuri bagenzi babo bababanjirije, gusangira ubumenyi n’ubuhanga bungukiye muri iyi myitozo mu gihe barengera ubusugire bw’u Rwanda no kurengera Abaturarwanda. Yakomeje abibutsa ko bagomba kwitegura gukorera mu bihugu bitandukanye u Rwanda rutangamo umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo y’ibanze cya Nasho, Maj Gen JB Ngiruwonsanga, yashimangiye ko abahawe impamyabumenyi, bahawe imyitozo ikomeye ya gisirikare kuva ku gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo njyarugamba ndetse anashimangira ko ibyo biyemeje byerekana ko biteguye ibikorwa bya gisirikare bijyanye n’akazi bazoherezwamo mu bihe biri imbere.

Post comments (0)