Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zahaye abaturage ubwato

todayJune 19, 2025

Background
share close

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zikomeje gushimirwa uruhare zigira kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni ibyagarutsweho mu birori byabereye ku mwaro wa Quelimane, nyuma y’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije Koperative y’abarobyi ya Mashalla, ubwato buzayifasha mu bikorwa byayo by’uburobyi. Iyi Koperative ikorera mu Karere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uwari uhagarariye Guverinoma ya Mozambique muri ibi birori akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Palma, Hon João Buchili yashimiye byimazeyo inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’inkunga n’ubufatanye zikomeje kugira mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati “Inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizidufasha gusa kurinda umutekano w’abaturage bacu, ahubwo zinafatanya natwe mu kuturemera imibereho myiza n’ibyiringiro byo kubaho ejo hazaza”.

Mu izina ry’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ACP Francis Muheto yashimangiye ko ubwitange bwa RSF, butagarukira mu guharanira amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado gusa, ahubwo ko harimo no kugira uruhare mu gufasha abaturage guharanira kugira imibereho myiza n’ubukungu.

Yagize ati: “Ubu bwato ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje kubaremera ubuzima, dushyigikira imibereho y’abarobyi b’aha, tugamije gushimangira amahoro binyuze mu iterambere kandi iki ni ikimenyetso cy’ubufatanye no gushyigikira umutekano no kuzamura ubukungu bw’abaturage.”

Abagize Koperative Mashalla na bo bagaragaje ko bashimira byimazeyo abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda kuba baragize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu Karere batuyemo kandi ntibigarukire aho bakabafasha no mu bikorwa by’ubukungu.

Bavuga ko ubwato buzabafasha mu bikorwa by’uburobyi buzabafasha kuzamura ubushobozi bwa Koperative, kuzamura umusaruro, no gutuma hiyongera amafaranga azabafasha gutera imbere n’imiryango yabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umwaka wa 2028 uzasiga hashyizweho Pariki y’Ibirwa

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu 2028, hazashyirwaho Pariki y’Ibirwa, abayisura bakazajya bahasanga inyoni, aho gukorera siporo, imikino ya Golf, ibyanya bijyanye n’imiti gakondo n’ibindi. Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ko bimwe mu birwa bizakorerwamo iyi pariki biri mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n’ikirwa cyo mu Karere ka Bugesera. Kangeli Muganza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri […]

todayJune 18, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%