Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zikomeje gushimirwa uruhare zigira kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni ibyagarutsweho mu birori byabereye ku mwaro wa Quelimane, nyuma y’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije Koperative y’abarobyi ya Mashalla, ubwato buzayifasha mu bikorwa byayo by’uburobyi. Iyi Koperative ikorera mu Karere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uwari uhagarariye Guverinoma ya Mozambique muri ibi birori akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Palma, Hon João Buchili yashimiye byimazeyo inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’inkunga n’ubufatanye zikomeje kugira mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati “Inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizidufasha gusa kurinda umutekano w’abaturage bacu, ahubwo zinafatanya natwe mu kuturemera imibereho myiza n’ibyiringiro byo kubaho ejo hazaza”.
Mu izina ry’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ACP Francis Muheto yashimangiye ko ubwitange bwa RSF, butagarukira mu guharanira amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado gusa, ahubwo ko harimo no kugira uruhare mu gufasha abaturage guharanira kugira imibereho myiza n’ubukungu.

Yagize ati: “Ubu bwato ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje kubaremera ubuzima, dushyigikira imibereho y’abarobyi b’aha, tugamije gushimangira amahoro binyuze mu iterambere kandi iki ni ikimenyetso cy’ubufatanye no gushyigikira umutekano no kuzamura ubukungu bw’abaturage.”
Abagize Koperative Mashalla na bo bagaragaje ko bashimira byimazeyo abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda kuba baragize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu Karere batuyemo kandi ntibigarukire aho bakabafasha no mu bikorwa by’ubukungu.

Bavuga ko ubwato buzabafasha mu bikorwa by’uburobyi buzabafasha kuzamura ubushobozi bwa Koperative, kuzamura umusaruro, no gutuma hiyongera amafaranga azabafasha gutera imbere n’imiryango yabo.
Post comments (0)