Inkuru Nyamukuru

Mu myaka 7 Abanyarwanda Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene

todayJune 19, 2025

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko iyo Leta ivuga imibereho myiza, iba irebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda hakurikijwe ibyo bakenera ndetse n’uburyo bagenda biteza imbere bava mu kiciro bajya mu kindi.

Ati “Ibyo abantu bakenera rero harimo uburezi, ubuzima, imiturire, kubona icyo umuntu akora kandi cyinjiza ndetse na serivisi z’ibanze, akaba ariho ubushakashatsi bwakozwe bwari bushingiye, ndetse hibanzwe cyane ku buryo ubuzima mu ngo z’abantu buhagaze mu Rwanda”.

Yunzemo ko mu myaka 7 ishize Leta yashoboye kugabanya umubare w’abari mu bukene, kuko bari 39% ubu hakaba hasigaye 27%.

Ati “Abagera kuri 12% bavuye mu bukene kandi ntabwo ari ba bandi bafashwa na Leta, ahubwo ni ba bandi nabo bakuye amaboko mu mufuka barakora bivana mu bukene”.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente avuga ko nubwo Leta iba ifasha umuntu inamushishikariza kwiteza imbere akagera ku cyiciro na we ava muri bwa bukene, agacutswa agatangira kubaka ubuzima bwe bidakeneye ko akomeza gufashwa.

Gusa aha uyu muyobozi yavuze ko urugendo rukiri rwose, agasaba inzego zose kugira ngo bafatanye bityo Abanyarwanda bose mu myaka iri imbere bazabe bavuye mu bukene ku kigero 100%.

Senateri Umuhire Adrie yabajije uburyo abaturage bavuye mu bukene n’imwe mu mirimo bakora, aho yagarutse ku rubyiruko rufite imyaka 16 gusubiza hejuru, uburyo akazi rukora gaciriritse ndetse ugasanga bahembwa umushahara muto.

Ati “Nagira ngo mbaze umushahara w’ifatizo umuntu yagakwiye kuba ahembwa kugira ngo ujyane n’igihe”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na DRC byemeje ingingo zizasinywa na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byasinyanye amasezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Ni amasezerano yasinywe ku wa 18 Kamena 2025 n’itsinda rya tekinike hagati y’impande z’u Rwanda na DRC, ku buhuza bwa Amerika ndetse na Qatar. Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za […]

todayJune 19, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%