U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byasinyanye amasezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni amasezerano yasinywe ku wa 18 Kamena 2025 n’itsinda rya tekinike hagati y’impande z’u Rwanda na DRC, ku buhuza bwa Amerika ndetse na Qatar.
Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb Mathilde Mukantabana.
Izi ngingo ngari zikubiye muri aya masezerano biteganyijwe ko zigomba kuzashyirwaho umukono n’Abaminisitiri ku wa 27 Kamena 2025, imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio nk’uko bitangazwa n’ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika.
Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro by’iminsi itatu bikubiyemo ingingo zirimo politiki, umutekano n’ubukungu. Akubiyemo kandi ingingo zerekeye kubahiriza ubusugire bw’ikirere cya buri Gihugu, guca intege no kwambura intwaro Imitwe yitwara gisirikare.

Hari kandi n’ibiteganywa n’inama ihuriweho mu bijyanye n’umutekano yo ku wa 31 Ukwakira 2024, ikubiyemo ibijyanye no gufasha impunzi gutaha, ibikorwa by’ubutabazi n’urwego rugamije guhuza ubukungu mu Karere.
Umujyanama wihariye wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yishimiye kuyobora ibiganiro byari bimaze iminsi itatu byavuyemo amasezerano y’ibanze bikozwe n’itsinda rya RDC n’u Rwanda.
Yakomeje agira ati: “Mu Cyumweru gitaha, twiteguye kwakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu gusinya amasezerano ku wa 27 Kamena imbere ya Marco Rubio. Twese hamwe, turimo guharanira kugera ku mahoro arambye mu karere.”
Nk’uko bikubiye mu itangazo rihuriweho, Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika byatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashimye umuhate n’uruhare rwa Amerika na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo bigana ku mahoro.

Post comments (0)