Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’ubwami bwa Maroc byiyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

todayJune 19, 2025

Background
share close

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Maroc rugamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Marizamunda, mu ruzinduko yatangiye ku wa 18 Kamena 2025, yari aherekejwe na Shakilla Umutoni, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Col David Mutayomba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amasomo ya Gisirikare n’Uburezi muri rusange, ndetse n’Umuyobozi ushinzwe isesengura mu nzego z’ubutasi, Lt Col Angeline Kamanzi.

Uru ruzinduko rwatangijwe n’umuhango wo gushyira indabo ku mva ya Mohammed V, mu guha icyubahiro umurage we w’amateka ndetse n’ubuyobozi bwamuranze no kuba ariwe waharaniye ubwigenge bwa Maroc.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko impande zombi zagiranye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru biyoborwa na Abdeltif Loudyi, wari uhagarariye Guverinoma ya Maroc. Ibi biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo, byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda na Maroc.

Ibiganiro byasojwe no gushyira umukono ku mugaragaro amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi hagati ya guverinoma yu Rwanda n’ubwami bwa Maroc.

Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ikomeye mu mibanire mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Maroc ndetse bikaba bigaragaza ko ibihugu byombi byiyemeje guharanira amahoro, umutekano, n’iterambere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu myaka 7 Abanyarwanda Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko iyo Leta ivuga imibereho myiza, iba irebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda hakurikijwe ibyo bakenera ndetse n’uburyo bagenda […]

todayJune 19, 2025

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%