Umuyobozi wa Polisi ya Somaliya (SPF), Maj Gen Abdi Abdi Hassan Mahamed uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga, yasuye ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze, asura n’icyicaro cya Polisi mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu.
Ni muri gahunda y’uruzinduko agirira mu Rwanda ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Somaliya.
Mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze, yakiriwe n’Umuyobozi w’iryo shuri; Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, asobanurirwa imiterere y’amasomo ahatangirwa.
Yagize ati:”Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangirwa amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru n’abayobozi baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika, amara umwaka bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no guhosha amakimbirane. Hanatangirwa kandi Andi masomo yo ku rwego rw’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n’amahugurwa atandukanye.”
Icyiciro cya 10 kiri gukurikira amasomo muri iri shuri kuri ubu, harimo ofisiye mukuru wa Polisi ya Somaliya akaba ari uwa gatandatu kuva aya masomo yatangira.
Maj Gen Abdi yagize ati:”Iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu mashuri amaze gutera imbere kandi afite ibikoresho bihagije bifasha abanyeshuri gukurikira neza amasomo bahabwa rikaba ryakira abakora mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku mugabane.”
Mu butumwa yatanze amaze gusura icyicaro cya Polisi mu ntara y’Iburengerazuba aho yasobanuriwe ibikorwa bya Polisi mu ntara, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ibungabunga umutekano, anashima ibikorwaremezo bifasha abapolisi mu kunoza inshingano zabo.
Yagize ati:” Icyicaro cya Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara gifite ibikorwaremezo bigezweho mu gufasha abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi, ibigendanye n’imibereho y’abapolisi nabyo ni ntamacyemwa bityo nta gushidikanya ko ari bimwe mu bibafasha kunoza akazi kabo ko gucunga umutekano w’abaturage.”
Post comments (0)