Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga witwa Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9.
Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022. Aho uyu mugore w’imyaka 37, wari umukozi wo mu rugo yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha mu mudugudu wa Karubibi Akagali ka Cyaruzinge umurenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.
Nk’uko umucamanza waburanishaga uru rubanza yabitangaje ngo iki gihano kije nyuma y’uko urukiko rwasesenguye ishingiro ry’urubanza rwatanzwe n’ubushinjacyaha.
Umucamanza kandi yatesheje agaciro ibivugwa ko ushinjwa yakorewe iyicarubozo mu rwego rwo kugirango yemere icyaha mu gihe cy’iperereza, avuga ko atigeze atanga ibisobanuro birambuye cyangwa ngo agaragaze ibimenyetso by’iyicarubozo yakorewe.
Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, ndetse rikitabirwa n’abaturage babarirwa mu magana barimo n’ababyeyi ba nyakwigendera Nyirangiruwonsanga yahakanye ibirego by’ubwicanyi avuga ko yemeye icyaha mu nzego z’iperereza nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.
Byongeye kandi, yavuze ko umwana yiyahuye kubera kutumvikana na se. Ntabwo ariko yashoboye gutanga ibisobanuro birambuye kubyerekeye kutumvikana kwari hagati ye n’umubyeyi we.
Icyakora, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu avuga ko bafite impamvu zifatika zo gukeka ko Nyirangiruwonsanga yishe nyakwigendera bishingiye kubyo yemeye.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko ku ya 12 Kamena, nyakwigendera nucyekwaho icyaha bari bonyine mu rugo, kandi ko Umwana yareraga yarari kunywa igikoma anakinaga na terefone ye, hanyuma nyuma Nyirangiruwonsanga wari umukozi muri uwo muryango, akabwira nyakwigendera gusubiramo amasomo ye.
Yavuze ko yanze ahubwo akomeza gukina na terefone ye. Byongeye kandi, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ukekwaho icyaha yahise atwara telefoni Umwana yakinishaga agasubira gukora imirimo ye mu rugo, nyuma y’iminota mike, uwo mwana, yarararakaye, amukubita ibuye.
Urukiko kandi rwavuzwe ko nyuma y’ibyo byari bibaye, ukekwaho icyaha na we yarakaye maze hashize iminota mike, yinjira mu nzu maze ashuka nyakwigendera ngo ajye kumurisha umunyenga, ku muryango w’inzu ashaka kumwica.
Uko ngo uwo mwana yagiye mu mwenda baziritse kuri uwo muryango, ni ko ibiro byabaye byinshi uwo mwenda ukagenda wifunga, uwo mugore yigira hanze agaruka aje kureba niba uwo mwana yapfuye.
Mu rwego rwo kwimakaza ubunyangamugayo mu micungire n’imitangire y’amasoko ya Leta, Akarere ka Musanze kakoze umushinga wiswe Igihango cy’ubunyangamugayo, uzacungwa ku bufatanye n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda /TIR). Ingabire Marie Immaculée na Meya Ramuli Janvier nyuma yo gusinya ayo masezerano Ni umushinga witezweho kuba igisubizo cy’ibibazo bimwe na bimwe byajyaga bigaragara mu mitangire y’amasoko, byajyaga bijyana akarere mu manza no guhora gasobanura iby’imitungo yanyerejwe muri […]
Post comments (0)