Inkuru Nyamukuru

Abasoza ayisumbuye n’icyiciro rusange batangiye ibizamini bya leta

todayJuly 26, 2022 187

Background
share close

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, abanyeshuri barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, abarangiza amashuri nderabarezi ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro batangiye ibizamini bya Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye, Gaspard Twagirayezu yatangije ibizamini by’icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye kuri GS Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Muri iki gukorwa yari kumwe na Mayor w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith hamwe na Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru wa NESA n’izindi nzego zitandukanye.

Mu butumwa yatangiye kuri GS Shyorongi, Hon Twagirayezu yabwiye aba banyeshuri ko ibizamini bagiye gukora ari amasomo bamaze imyaka 3 biga bityo badakwiriye kugira ubwoba, abifuriza intsinzi.

gize ati : “Ibi bizamini mugiye gukora ni ibintu mwize, mumaze imyaka 3 mubyiga, kandi abarimu banyu nabo bagize uruhare mu kubitegura. Ntimugire ubwoba, musome ibibazo, musubizanye ubushishozi. Tubifurije intsinzi!”.

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko muri rusange abanyeshuri biyandikishije mu bizamini bya Leta muri uyu mwaka ari 429,151.

Abo mu mashuri abanza basoje ibizamini byabo mu cyumweru gishize, bakaba bari 229,859.

Umubare w’abanyeshuri bakoreye ibizami kuri GS Shyorongi ni 216 ( abahungu 59 n’abakobwa 157) baturutse ku ishuri GS Shyorongi, ES Stella Matutina na GS Gishyiza yose yo muri aka Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu cyiciro rusange hiyandikishije abanyeshuri 127,469, biyongereye ho 4.2% (Abakobwa 70,643, Abahungu 56,826 ), mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye hiyandikishije 47,579, naho ubwiyongere bukaba buri 0.3% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu myuga n’ubumenyingiro ni 21,338 naho mu mashuri nderabarezi abiyandikishije ni 2,906. Ni imibare yagabanutse kugera kuri 2.4% bivuye ku 2980 biyandikishije umwaka ushize.

Ingengabihe y’ibizamini bya leta iteye kuri ubu buryo bukurikira

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga kugeza tariki 2 Kamena 2022, nibwo hateganyijwe ibizamini bigenewe abanyeshuri bo mu cyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye.

Abiga mu bigo nderabarezi nabo barahera uyu munsi kugeza tariki 3 Kamena 2022. Ni mugihe abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bazageza tariki ya 5 Kamena 2022.

Ikigo gishinzwe ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyingiro NESA, gitangaza ko hashyizweho site zizakorerwaho ibizamini aho abo mu cyiciro rusange hari site 618 mu gihugu hose, icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye hari 430, abo muri TVET bashyiriweho 109, muri TTC ni 16.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Goma: Abigaragambya bazindukiye mu ibikorwa byo gusahura inyubako za MONUSCO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri haramutse ibikorwa byo gusahura inyubako za MONUSCO mu mujyi wa Goma nyuma y'imyigaragambyo yo kuwa mbere nayo yabayemo ubusahuzi no gutwika. MONUSCO yamaganye ibitero ku nyubako zayo i Goma ivuga ko amahoro atazabonekera “mu mvururu”.  Imyigaragambyo ikomeye yagjeje mu ijoro ryo kuwa mbere yabayemo gusahura no gutwika zimwe mu nyubako za MONUSCO i Goma.  BBC ivuga ko, mu gitondo kuri uyu wa kabiri […]

todayJuly 26, 2022 129

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%