Donald Trump wahoze ari prezida w’Amerika, ari mu rugendo rw’iminsi ibiri i Washington DC umurwa mukuru w’Amerika, aho azatanga imbwirwaruhame zitandukanye kuri politike mu nama yateguwe n’ikigo cyitiriwe imvugo ye “America First”. Bisobanura “Amerika mbere ya byose.”
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, Ijwi ry’Amerika rikesha iyo nkuru, ryatangaje ko ikigo, America First, cyaba kirimo gukorera ku migambi itandukanye itegurira Trump kwiyamamariza manda ya kabiri mu 2024.
AP, ikomeza ivuga ko abajyanama ba Trump bamusabye ko agomba kumara umwanya munini avuga imigambi ye y’ahazaza, nyuma yo kuba amatora yo mu 2020, yaravuze ko yagenze nabi.
Ikigo America First, kiyobowe n’incuti magara za Trump zirimo abahoze muri reta ye, n’abandi bashigikiye imyumvire ye. Gifatwa nk’ikigo kigizwe n’abo yashyira mu myanya itandukanye aramutse yongeye gusubira ku butegetsi.
Brooke Rollins uyobora icyo kigo, yavuze ko ntagushidikanya amagambo ya Trump aza kuba ari “amagambo akora ku mutima, arimo inyigisho nyinshi”, ayagereranya nk’imbwirwaruhame aba Perezida ba Amerika bajya bageza ku baturage buri mwaka.
Ati: “Ni nk’amagambo aba Perezida b’Amerika bageza ku baturage ba Amerika n’amahanga buri mwaka.”
Kuva Donald Trump yava ku butegetsi mu 2021, ni ubwa mbere agarutse I Washington DC mu murwa mukuru w’Amerika.
Urugendo rwe ruje mu gihe abo mu ishyaka ry’abarepublikane bashobora kuba abakeba be mu matora ya Perezida yo mu 2024, aho berekana badahisha ko badashigikiye ko yazahagararira ishaka ryabo.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rurizeza abanyamuryango ba ‘Mituelle de Santé’ ko batazongera kwandikirwa imiti myinshi ngo bajye kuyigurira hanze y’ibitaro, nyuma y’ivugururwa ry’urutonde rw’igomba gutangirwa kwa muganga. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwisungane mu Kwivuza muri RSSB, Alexis Rulisa, aherutse gutangariza RBA dukesha iyi nkuru, ko hari imiti itabaga ku rutonde rwishyurwa na Mituweli igiye kuboneka mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bavuga ko gutinda kwishyurwa […]
Post comments (0)