Inkuru Nyamukuru

Impamyabumenyi z’abakora ibizamini ubu zizaba zihuje imyirondoro n’indangamuntu – MINEDUC

todayJuly 27, 2022 145

Background
share close

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangiye gusaba abakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kujya bitwaza indangamuntu kugira ngo bigabanye amakosa yo kudahuza imyirondoro iba ku ndangamuntu n’impamyabumenyi zabo (diplome/certificate).

Minisitiri Gaspard Twagirayezu atanga ibizamini bya Leta muri GS Shyorongi muri Rulindo

Ni ku nshuro ya mbere iyi gahunda ikozwe, nyuma y’uko hari benshi batajya bahabwa impamyabumenyi zabo, bitewe n’uko baba baranditse amazina n’indi myirondoro bidahuye kuri izo nyandiko zombi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yabisobanuye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, mu gutangiza ibizamini bisoza umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ndetse n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Abakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (bigaga mu mwaka wa gatatu) baragera kuri 127,469 harimo abahungu 56,826 n’abakobwa 70,643.Abakoze ibisoza amashuri yisumbuye (umwaka wa gatandatu) baragera kuri 47,579, harimo abahungu 21,643 n’abakobwa 25,936, mu gihe abakoze ibizamini byanditse bisoza amashuri y’imyuga (TVET) ari 21,338, harimo abahungu 11,488 n’abakobwa 9,850.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ibidasanzwe byaranze ibizamini bya Leta bisoza uyu mwaka wa 2021/2022, birimo kuba harakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwandika abakandida, ndetse ko hifashishijwe indangamuntu ku basoje amashuri yisumbuye.

Minisitiri Twagirayezu yagize ati “Twagerageje kubasaba indangamuntu zabo kugira ngo tugabanye amakosa yabonekaga mu buryo abanyeshuri bandika amazina yabo, ibi bizadufasha mu gutanga ’certificates’ (diplome) vuba cyane bishoboka, kuko twizera neza ko ubu dufite amazina yanditse neza.”

Mu bindi bishya byaranze ibizamini by’uyu mwaka ngo harimo ikoranabuhanga rihuza uburyo ibizamini bikosorwa, uburyo amanota yandikwa n’uko ashyirwa mu byiciro, mu rwego rwo kugabanya amakosa y’abashobora kubikosora nabi, kwiba amanota cyangwa kuyahindura.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko banahinduye uburyo bwo kubara amanota, kuko ngo bashyize mu cyiciro kimwe ay’abarangije amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga.

Avuga ko ibi bizakuraho urujijo rw’aho abantu babonaga uwagize amanota menshi nyamara ngo ari we wa nyuma, ahandi uwagize amanota make bakavuga ko ari we wa mbere.

Ibi ngo bizasobanurwa neza mu minsi iri imbere n’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza

Abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabunga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho atangira kubahirizwa ku wa 11 Nyakanga 2022. Aya mabwiriza ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ibyikoranabunga byakoreshejwe harimo n’uko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bwabyo agomba kuvanza gusaba uruhushya rutangwa n’urwego rubishinzwe. Ni muri urwo rwego ku wa kabiri tariki ya 26 Nyakanaga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo aribo; Polisi […]

todayJuly 27, 2022 111

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%