U Rwanda rwatoranijwe mu bihugu bigiye gutangira igeragezwa ryo gukorana ubucuruzi mu isoko rusange rya africa (AfCFTA) mu cyiciro kirimo n’ibindi bihugu bitandatu. Ni mu rwego rw’igerageza ry’amasezerano y’iri soko.
Ubunyamabanga bwa AfCFTA bufite ikicaro muri Ghana buvuga ko iki cyemezo kigamije gusuzuma uburyo bw’imikorere, Amategeko, politiki y’ibanze y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika.
Ibihugu byatoranijwe gutangira iki cyiciro mu kiswe ” AfCFTA Initiative on Guided Trade” byatangajwe mu nama ya 9 y’inama y’abaminisitiri ba AfCFTA mu murwa mukuru wa Ghana wa Accra ku wa mbere, 25 Nyakanga 2022.
Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byashyizwe muri iki cyiciro cy’igerageza birimo Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Ibirwa bya Maurice na Tanzania.
Ibihugu birindwi byatoranijwe mu bihugu 36 byagaragaje ko byifuza ubucuruzi mu cyiciro cy’igerageza. Buri wese mubari batanze ubusabe yari yatanze gahunda y’ibiciro.
Nk’uko Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika bubitangaza, iki gikorwa kigamije kwerekana ko AfCFTA ihari kandi ikora ndetse no guha ubutumwa ibihugu bitaremeza burundu aya masezerano ngo byohereze inyandiko zikubiyemo uko bizubahiriza imirongo migari y’aya masezerano.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Antoine Kajangwe, aganira na The New Times, yavuze ko iyi Gahunda izafasha u Rwanda uko ruzatangira kugeza ibicuruzwa ku masoko yo mu burengerazuba no muri Afurika yo hagati ku biciro bitoya, nk’uko byemejwe mu 2021.
Ati: “Ibi bizongerera u Rwanda ibicuruzwa rwohereza muri Afurika, bizateza imbere inganda binyuze mu bipimo by’ukungu, byongere imirimo, ndetse biganishe ku guhindura imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda”.
Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Ghana, Sénégal, Nigeria, Tchad, na Bénin ni bimwe mu bitanga amahirwe menshi mu bucuruzi n’ishoramari ku bikorera ku Rwanda.
U Rwanda ruzashgira kuri iri soko bimwe mu bicuruzwa byagaragajwe harimo ibikomoka ku buhinzi byongerewe agaciro, ibikoresho by’ubwibatsi n’ibikorwa mu nganda. Muri byo harimo imiti yica udukoko; terefone; imyenda; Kajangwe yavuze ko ibi biziyongeraho ibyongerewe agaciro nk’ifu, amata, foromaje, imboga n’imbuto, n’ibindi bicuruzwa.
Yongeyeho ati: “Tuzafatanya n’abikorera gushishikariza benshi mu bagiranuruhare mu bukungu gufatirana iyi gahunda n’ubucuruzi”.
Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.
7% yibicuruzwa bizoroherezwa imisoro mu gihe cy’myaka 15, naho 3% by’ibicuruzwa bikurwe mu bisonerwa imisoro.
Kajangwe yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwarenzi inzitizi izarizo zose kandi ko byagenzuwe mu buhanga n’Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika AfCFTA.
AfCFTA, ni ryo soko rinini ku isi, rihuza miliyali imwe n’ibihumbi hafi 300 by’abaturage b’ibihugu bya Afurika bigera kuri 54, bifite ubukungu mbumbe bukabakaba miliyali 2.5 by’amadorali.
Aya masezerano y’intsinzi kuri uyu mugabane yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018.
Post comments (0)