Inkuru Nyamukuru

Ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije arenga miliyali 3 frw

todayJuly 27, 2022 68

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,152,455.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 318.8 byinjiza amadolari y’Amerika 243,462.

Ibihugu byoherejwemo uyu musaruro birimo u Buholandi, u Bwongereza, Repubulika ya demokarasi ya Congo no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Hoherejwe kandi icyayi kingana na Mega Toni 532.4, cyinjiza amadolari y’Amerika 1,440,582. Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni Pakistan, Misiri n’u Bwongereza.

Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 1,468,411 kuri Mega Toni 229.7 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 6.3. Ikawa yoherejwe mu Bubiligi, u Buholandi, Canada no muri Mauritius.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 100 bahawe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Ku wa kabiri tariki ya 26 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru habereye amahugurwa yahawe abapolisi 100 baturutse mu gihugu hose barimo  abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (PCEOs), ndetse n’abapolisi bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni amahugurwa y'umunsi umwe  agamije kongerera abapolisi, ubumenyi n’ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana. Abayitabiriye bararebera hamwe uruhare rw’abapolisi mu kwimakaza ihame […]

todayJuly 27, 2022 142

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%