Inkuru Nyamukuru

Angola: Hacukiwe Diyama nini idasanzwe nyuma y’imyaka 300

todayJuly 27, 2022 272

Background
share close

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Angola bavumbuye ibuye ry’agaciro ridakunze kuboneka, ritavangiye, rya diyama y’umwimerere y’ibara rya roza (pink), byemezwa ko ari ryo diyama ya mbere nini cyane idakase yo muri ubu bwoko icukuwe mu myaka 300 ishize.

Kompanyi yo muri Australia ikora ubucukuzi aho hantu, yise iyo diyama ‘The Lulo Rose’. Ipima carat 170 (zingana n’amagarama 34).

Iyo kompanyi yavuze ko iyi diyama izagurishwa ku isoko mpuzamahanga na kompanyi ya leta ya Angola y’ubucuruzi bwa diyama.

BBC dukesha iyi nkuru, yavuze ko leta ya Angola yishimiye iyo diyama yacukuwe mu kirombe cya Lulo, kiri ku ntera ya kilometero hafi 630 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Luanda.

Amabuye nk’ayo akunda guca agahigo ku isoko iyo agurishijwe nyuma yo gutunganywa.

Ibuye rya diyama ryiswe ‘The Pink Star’ ripima carat 59 (zingana n’amagarama 11), mu 2017 ryagurishijwe miliyoni 71.2 z’amadolari y’Amerika.

Iyo ni yo diyama yo muri ubu bwoko yagurishijwe amafaranga menshi cyane kugeza ubu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije arenga miliyali 3 frw

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,152,455. NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 318.8 byinjiza amadolari y’Amerika 243,462. Ibihugu byoherejwemo uyu musaruro birimo u Buholandi, u […]

todayJuly 27, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%