Inkuru Nyamukuru

Macron yanenze icyo yise ‘uburyarya’ bwa Africa ku ntambara ya Ukraine

todayJuly 28, 2022 120

Background
share close

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanenze yivuye inyuma imyitwarire y’abayobozi ba Afurika ku ntambara yo muri Ukraine ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Yaoundé muri Cameroun.

Macron yamaganye icyo yise “uburyarya, cyane cyane ku mugabane wa Afrika” buhakana ko amakimbirane ya Ukraine ari intambara.  

Ibihugu bimwe bya Afrika byirinze kunenga ku mugaragaro igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine. Muri Werurwe, ibihugu 17 byanze kugaragaza aho bihagaze mu matora ya ONU yo kwamagana iki gitero.

Ibi yabitangaje ari kumwe n’umukuru w’igihugu cya Cameroun, Paul Biya, i Yaoundé.

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yatangiye urugendo mu bihugu bitatu bya Afrika ku wa 25 Nyakanga, aho ibibazo by’ubukene bw’ibiribwa, ubushyamirane buterwa n’inyeshamba ziyitirira idini ya Islam n’ubuhahirane hagati y’Ubufaransa n’uyu mugabane byitezwe kwibanda mu biganiro azagiriranira n’abakuru b’ibihugu bya Afrika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Ingo zirenga 5,300 zahawe amashanyarazi mu mwaka wa 2021/2022

Mu mwaka w’ingengo y’imali wa 2021/2022, ingo zirenga 2638 zo muri aka Karere zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izisaga 2750 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibi byatumye umubare w’ingo zifite amashanyarazi muri aka Karere wiyongera ugera kuri 62%. Sitasiyo nshya y’amashanyarazi iherutse kuzura i Nyabihu Akarere ka Nyabihu kari mu turere dukataje mu iterambere ndetse kakaba karangwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byinshi ku buryo nta washidikanya ko […]

todayJuly 28, 2022 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%