Inkuru Nyamukuru

Perezida Xi Jumping w’u Bushinwa yaburiye mugenzi we wa Amerika ku kibazo cya Taiwan

todayJuly 29, 2022 150

Background
share close

Perezida joe Biden wa Amerika na mugenzi we Xi Jumping w’u Bushinwa baburiranye kuri Taiwan mu kiganiro bagiranye kuri telephone cyamaze amasaha arenga abiri.

Biden na Xi mbere bagiye bagirana ibiganiro bakoresheje iya kure

Perezida Joe Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, ko Amerika idashyigikiye na gato ibikorwa bwite by’Ubushinwa byo gushaka guhindura imitegekere y’icyo kirwa. Yongeraho ko politiki ya Amerika ku kirwa cya Taiwan itahindutse.

Beijing ivuga ko Xi yabwiye Biden ko agomba kubaha umurongo “w’Ubushinwa bumwe”, anamuburira ko “uwari we wese ukina n’umuriro azashya”.

Umwuka mubi kuri iyi ngingo warazamutse mu gihe hari amakuru y’impuha ko Nancy Pelosi, umukuru w’Inteko ishingamategeko ya Amerika, agiye gusura Taiwan.

Ububanyi n’amahanga bwa Ameirka buvuga ko Pelosi nta rugendo na rumwe yatangaje, ariko Ubushinwa bwaburiye “ingaruka zikomeye” mu gihe yakora urwo ruzinduko.

Madamu Pelosi, ukurikira visi perezida wa Amerika ku murongo w’ubutegetsi, yaba ari we mutegetsi wa mbere ukomeye wa Amerika usuye Taiwan kuva mu 1997.

BBC yatangaje ko mu kiganiro kuri telephone cyo kuwa kane, Xi na Biden baganiriye no kuba bahura imbonankubone, nk’uko umwe mu bakozi mu butegetsi bwa Biden abivuga, akemeza ko ikiganiro cyabo cyari ‘kirashe ku ntego’ kandi ‘kirimo ukuri’.

Ubwo Biden yari visi perezida yakiriye Xi Jinping yasuye Amerika mu 2015 ari perezida, ariko ntibarahura bombi kuva Biden nawe yaba perezida.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imikino: Ntagengwa na Ingabire nibo baserukanye ibendera ry’u Rwanda mu Bwongereza (Amafoto)

Mu mihango yo gutangiza ku mugaragaro ku nshuro ya 22 imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimo rw’Icyongereza (Commonwealth games), Ntagengwa Olivier na Ingabire Diane nibo baserukanye ibendera ry’u Rwanda. Ni ibirori byari biryoheye ijisho byabimburiwe n’imyiyereko itandukanye ndetse, imwe yari irimo n’ubutumwa bugaragaza aho ibihugu biri muri uyu mu ryango bigeze byiyubaka, imico itandukanye ibiranga ndetse n‘ibindi. Ibihugu 72 nibyo byitabiriye iyo mikino, ibirori byo kuyifungura ku mugaragaro, byabereye mu mujyi […]

todayJuly 29, 2022 112

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%