Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kuba intangarugero mu kubahiriza gahunda za leta

todayJuly 30, 2022 87

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, ku ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu akarere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 306 baturutse mu turere twose tw’intara y’amajyepfo, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, IGP Munyuza yasabye uru rubyiruko kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ituze n’umutekano w’abanyarwanda.

Yagize ati : ” Twese tuzi uruhare rw’umutekano mu buzima bw’abaturage, imibereho myiza n’iterambere haba mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu gihugu cyose muri rusange.”

Yakomeje agira ati:”Kugira uruhare mu mutekano n’iterambere by’igihugu bisaba gukoresha imbaraga nyinshi n’ubwitange mu kurwanya ibyaha birimo; ubucuruzi bwa magendu budindiza iterambere, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, kwangiza ibidukikije, ruswa n’ibindi bitandukanye. Ni nayo mpamvu Polisi yashyizeho uburyo bwo gukorana n’abaturage barimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo guhashya ibyaha muri sosiyete, ari nayo mpamvu mwaje hano kugira ngo mwongere ubumenyi.”

IGP Munyuza, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kurangwa n’indangagaciro, kubaka icyizere no kugira uruhare mu gucyemura ibibazo by’abaturage.

Ati: ” Muri abavuga rikumvikana aho mutuye kuko murajijutse, ntimugomba gusinzira no kuba abanebwe, ahubwo mukwiye kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi mukazirikana kujya mwubahiriza gihe.”

Yabasabye kandi gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze kandi bakajya batanga amakuru ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko kigakumirwa kitarahungabanya umutekano.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice nawe wari witabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa ari uburyo bwiza ku rubyiruko kugira ngo bumve neza uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha no guteza imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Muri aya mahugurwa abayitabiriye bize ibintu bitandukanye kandi bigishijwe n’abayobozi muri Leta ndetse n’abo mu nzego z’umutekano, ibi byatumye bamenya byinshi by’umwihariko uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha hagamijwe kugira umuryango utekanye no gutura mu Rwanda twifuza.”

Guverineri Kayitesi, yashimiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Polisi y’u Rwanda, ku ruhare rwabo mu gutuma aya mahugurwa ategurwa kandi akagenda neza.

Marie Claire Mukansanga wari uhagarariye Urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’Amajyepfo mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa biteguye gushyira ibyo bize mu bikorwa no kwesa imihigo basinye.

Yagize ati: ” Nyuma y’aya mahugurwa tuzakora ibishoboka byose twese imihigo twiyemeje harimo kurwanya abantu bakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha mu rubyiruko, gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gukoresha amahirwe aboneka tukayabyaza umusaruro, guharanira ko abana bataye ishuri barisubiramo no gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’izibanze mu guharanira umutekano n’iterambere rirambye.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2013, rukaba rukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukumira no kurwanya ibyaha mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira no gusanira amazu abatishoboye, gukora imihanda, uturima tw’igikoni no gutera ibiti.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rwanda FDA irashishikariza inganda zikora zitarabona ibyangombwa kubishaka byihuse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirasaba abafite inganda zikora ibintu bitandukanye zikabishyira ku isoko, kwihutira kukigana bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubicuruza. Byatangajwe na Ntirenganya Lazare, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cyatambutse tariki ya 26 Nyakanga 2022 kuri KT Radio. Ntirenganya avuga ko ikigo Rwanda FDA cyatangiye gukora mu mwaka wa 2018, gikora ubugenzuzi gisanga mu gihugu hari inganda zari […]

todayJuly 30, 2022 90

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%