Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha aho yacyenera gutekereza ku kwegura kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora.
Papa Francis, w’imyaka 85, yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze kandi ko azayoborwa n’Imana ku gihe azeguriraho, mu gihe byaba bibayeho ko acyenera kwegura.
Ari mu igare ry’abarwayi mu ndege iva mu gace k’amajyaruguru cyane ka Canada ka Arctic yerekeza i Roma, yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo ari ibyago guhindura Papa, ntabwo ari kirazira”.
“Umuryango [wo kwegura] urafunguye, ni ikintu gishoboka gisanzwe. Ariko kugeza uyu munsi sindakomanga kuri uwo muryango. Sindagera aho numva nkeneye gutekereza ko ibi bishoboka ibyo ntibivuze ko mu minsi ibiri iri imbere ntashobora gutangira kubitekerezaho”.
Mu mezi ya vuba aha ashize, Papa Francis yakomeje kugira ingorane y’ivi yagize ingaruka ku gushobora kugenda n’amaguru kwe. Igice kinini cy’uruzinduko rwe muri Canada yakimaze agendera mu igare ry’abarwayi.
Ariko mbere yari yahakanye ibyahwihwiswaga by’uko ashobora kuba afite ubundi burwayi bukaze kurushaho kandi bwashyira mu kaga ubuzima bwe.
Papa Francis yagizwe umushumba wa kiliziya Gatolika asimbuye Benoît XVI nawe weguye mu 2013 kubera uburwayi.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Papa Francis yavuze ko ashaka gusura Ukraine vuba aha, ariko azacyenera kubanza kugisha inama abaganga be.
Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yibukije abaturage b’Akarere ka Nyagatare, ko bafite umukoro wo kubaza inshingano abo bitoreye, ndetse byaba ngombwa bakabasanga aho bakorera. Umuganda wakorewe ku nkengero z’Umuvumba Yabibasabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu muganda usoza ukwezu kwa Nyakanga, aho abaturage b’Umurenge wa Nyagatare bifatanyije n’Abasenateri bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Karere ka Nyagatare. Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin […]
Post comments (0)