Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho Dr Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, ikaba ari Minisiteri nshya.
Dr Eric Rwigamba wari Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi yagizwe Minisitiri ushinzwe ishoramari rya Leta
Izo mpinduka Umukuru w’Igihugu yazikoze ashingiwe ku ngingo za 112 na 116 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Mu zindi mpinduka, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagizwe Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, akaba asimbuye Beata Habyalimana wari umaze imyaka mike ku buyobozi bw’iyo Minisiteri (MINICOM).
MINICOM kandi ni nayo yakuweho inshingano zo kureberera ishoramari, ryahise rishingwa Minisiteri y’Ishoramari rya Leta/Ministry of Public Investment and Privatization. Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri akaba ari Dr Yvonne Umulisa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wasimbuye Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, akaba ari Dr Ildephonse Musafiri.
Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha aho yacyenera gutekereza ku kwegura kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora. Papa Francis aganira n'abanyamakuru mu ndege ye Yabivuze ubwo yari ashoje uruzinduko rwe muri Canada aho yasabye imbabazi abasangwabutaka, uruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n'iminsi y'akazi. Papa Francis, w'imyaka 85, yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze kandi […]
Post comments (0)