ACP Toussaint Muzezayo ukuriye ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko impamvu y’ayo mabwiriza ari uburyo bwo gukumira ko ubwo bucuruzi bukomeza gukorwa mu kajagari, bitiza umurindi ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga bumaze gufata indi ntera, dore ko bikurura abantu benshi mu bujura kubera ko ujya kwiba aba yizeye isoko.
Yasabye abakora ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe kubahiriza ayo mabwiriza mu rwego rwo kwirinda guha icyuho abajura, anabibutsa ko uzafatanwa ibyo bikoresho yabiguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko azafatwa nk’umufatanyacyaha.
Muri iyo nama, abakorera ubwo bucuruzi mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko mu isoko rikuru rya GOICO aho ubwo bucuruzi bwiganje, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku mbogamizi muri ubwo bucuruzi bwabo.
Bamwe bagiye bagaragaza ko bagiye bafungwa bitewe no gufatanwa ibikoresho bagiye bagura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bemeza ko amabwiriza aje kubarengera kandi biyemeza kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya abajura b’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga.
Umwe muri bo witwa Rwemarika Juma yagize ati “Uyu ni umunsi udushimishije cyane, kuko twasanze inzego bwite za Leta zidutekerezaho, kubera ko akazi kacu twajyaga tugakora mu kajagari. Uyu munsi babihaye umurongo ni ibintu bifite icyerekezo, twagiraga imbogamizi z’abantu b’abatekamutwe.
Arongera ati “Umuntu akaza akakugurisha flat mu kanya ukabona undi araje ati iki kintu ni icyanjye wakurikira ugasanga ni umugore n’umugabo bize umugambi wo kwambura, hari ababituzanira babyibye ugasanga abaturage baririrwa barira, turakurikiza amabwiriza twigishijwe arimo kubanza gufata umwirondoro w’abaza kutugurisha ibikoresho, wasangaga tutabyitaho cyane ariko kubera ko Polisi yatweretse ko ituri hafi tugiye gufatanya guhashya ubwo bujura dutanga amakuru”.
Mukeshimana Asma ati “Nshuruza flat zakoze nkanazikanika, hari ubwo batuzaniraga ibikoresho ntitubanze kubishakira amakuru tugapfa kugura kandi babyibye, ariko ubu tugiye kujya dufata umwirongoro we tubaze aho icyo kintu yagikuye ni biba ngombwa tubaze na Mudugudu, twirinde ubujura”.
Abo bacuruzi bavuga kandi ko iryo bwiriza rije kubarengera, ku buryo nta bihombo bazongera kugira, aho bajyaga bafatanwa ibikoresho byibwe akaba aribo baryozwa icyaha.
SPT Alex Ndayisenga Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga iryo bwiriza rigiye gufasha Polisi mu kazi kayo ka buri munsi, mu gihe habaye ubujura hakamenyekana uwaguze n’uwagurishije ndetse n’inkomoko y’igikoresho cyibwe, mu gutahura abakora ubwo bujura.
Post comments (0)