Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ko ibimenyetso bya gihanga bitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga (RFL) bikoreshwa mu butabera, bidakwiye gushidikanywaho kuko biba byakoranywe ubwitonzi n’ubuhanga.
Dr. Faustin Ntezilyayo (iburyo) na Dr. Charles Karangwa uyobora RFL, bemeza ko ibimenyetso icyo kigo gitanga bidashidikanywaho
Kuba Isi irimo kwihuta cyane mu nzego zitandukanye, bituma biba ngombwa ko no mu rwego rw’ubucamanza rimwe na rimwe inteko ziburanisha zitabaza abahanga, kugira ngo zibone ibimenyetso bya ngombwa.
Mu rwego rwo kureba no kurushaho gusobanukirwa imikorere ya RFL, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, ku wa Kane tariki 04 Kanama 2022, yasuye Laboratwari uko ari 12 za RFL yibonera uko zikora.
Agaruka ku mikoranire ya RFL n’inzego z’Ubutabera, Dr. Ntezilyayo yavuze ko kugira ngo umuntu agere ku butabera hari inzira ndende anyuramo, zirimo inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha, bikabona kugera mu bucamanza.
Ati “Ku byerekeranye by’umwihariko n’urwego rw’Ubucamanza, biragaragara ko RFL ifite ubumenyi buhambaye buri hejuru, ku buryo ubu nta gushidikanya y’uko ibimenyetso tuba twabasabye ngo baturebere, biba ari ibimenyetso koko bigaragaza ikoranabuhanga bafite”.
Dr. Ntezilyayo yasobanuriwe imikorere ya RFL
Akomeza agira ati “Binyongereye icyizere cyane cy’amaraporo baduha, bigaragaza ko aturuka ku busesenguzi bakoze. Icyo nzabwira abacamanza bagenzi banjye ni uko bamenya neza ko aho ibimenyetso biba byaturutse biba byakoranywe ubuhanga, kandi byakoreshejwe n’abantu babizobereyemo bakoresha ibyuma bigezweho, ku buryo nta gushidikanya ko ibyo bimenyetso bishobora kudufasha mu gutanga Ubutabera”.
Agaruka ku rwego RFL igezeho mu gutanga ibimenyetso byizewe, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Charles Karangwa, avuga ko runashimangirwa n’ibihugu by’amahanga bitandukanye, kuko nyuma yo kubasura basabwe ko batangira kubahugurira abakozi.
Ati “Twagiye dusurwa n’ibihugu bitandukanye, ba Minisitiri bamaze iminsi badusura, hari uw’Ubutabera wa Mozambike, uwa Sao Tome, uwa Niger na Mali n’abandi. Abo bose bavaga aha badusabye ko twabahugurira abantu, kugira ngo bashobore gutegura impagararizi (samples), bazipfunyike bazigeze hano zikiri nzima, kugira ngo tubahe serivisi yo kuzipima, igihe bataragira urwego rwo kuba bashobora kubyipimira”.
Urwego rwiza Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga igezeho, rwanatumye batorerwa kuzakira inama mpuzamahanga nyafurika ya 10, izahuza ibihugu birenga 40 harimo ibyo muri Afurika no ku yindi migabane, birimo u Budage, Argentina, u Buholandi, u Buhinde hamwe n’u Busuwisi.
Post comments (0)