Inkuru Nyamukuru

Bralirwa yagaragaje ko inyungu yayo yiyongereyeho 93%

todayAugust 5, 2022 259 1

Background
share close

Uruganda Nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, rwungutse miliyari 12,4 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2022 nyuma yo kwishyura imisoro, bingana n’izamuka rya 93%.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2022, Bralirwa yungutse miliyari 12,4 Frw.

Imibare igaragara mu itangazo uru ruganda rwashyize hanze hanze, igaragaza ko amafaranga Bralirwa yinjije yose hamwe hatarakurwamo ikintu na kimwe ari miliyari 72,9 Frw mu gihe mu 2021 igihe nk’iki, yari yinjije miliyari 56,8 Frw.

Inyungu hatarishyurwa imisoro yo yageze kuri miliyari 17 Frw mu gihe mu mwaka ushize yari miliyari 9,6 Frw.

Bralirwa, ubaze amafaranga yinjije havuyemo imisoro, bigaragara ko inyungu inagana na miliyari 12,4 Frw, bingana n’izamuka rya 93% kuko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021 yari miliyari 6,4 Frw.

Bralirwa igaragaz ko iri zamuka rishingiye ahanini ku kuba ubukungu muri rusange buri gusubira ku murongo nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kiri kugenza make.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibimenyetso bitangwa na RFL ntibikwiye gushidikanywaho – Dr. Faustin Ntezilyayo

Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ko ibimenyetso bya gihanga bitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga (RFL) bikoreshwa mu butabera, bidakwiye gushidikanywaho kuko biba byakoranywe ubwitonzi n’ubuhanga. Dr. Faustin Ntezilyayo (iburyo) na Dr. Charles Karangwa uyobora RFL, bemeza ko ibimenyetso icyo kigo gitanga bidashidikanywaho Kuba Isi irimo kwihuta cyane mu nzego zitandukanye, bituma biba ngombwa ko no mu rwego rw’ubucamanza rimwe na rimwe inteko ziburanisha zitabaza abahanga, kugira ngo zibone ibimenyetso […]

todayAugust 5, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%