Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy’imurikagurisha mpuzamahanga rya 2022 ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya 25.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga ku wa Kane, tariki ya 4 Kanama.
CP Kabera yasabye buri wese uri mu imurikagurisha, kwizera umutekano waba uwe bwite ndetse n’uw’ibicuruzwa bye.
Yagize ati: “Iri murikagurishwa mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25 kandi kuba rikomeza kubera hano ni ukubera ko hari umutekano kandi uzakomeza kubungabungwa.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’impanuka zishobora gutera inkongi ku buryo bwihuse, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryateganyije ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakanguriye abari mu imurikagurisha guhamagara kuri 0788311047 igihe baba bahuye n’ikibazo cy’umutekano.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda; Ngabitsinze Jean Chrisostome wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko imurikagurisha ari amahirwe yo kwagura ubucuruzi n’ishoramari.
Yagize ati:” Imurikagurisha rihuza abamurikabikorwa batandukanye baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, bazanye ibicuruzwa binyuranye. Aya ni amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye no guhanga udushya mu bucuruzi nk’uko byagiye bigaragara mu mamurikagurisha yabanjirije iri ry’uyu mwaka.”
Yakomeje avuga ko kuva hatangizwa imurikagurisha mu myaka 25 ishize, hagiye habaho impinduka cyane cyane mu ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivisi ku bamurikabikorwa.
Bapfakurera Robert, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera, yavuze ko imurikagurisha ari urubuga ruhuza abashoramari batandukanye n’ibigo by’ubucuruzi bikabafasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo.
U Rwanda rwamaganye raporo yakozwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), zivuga ko ngo hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda zagiye kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ngo zifatanya n’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse ngo u Rwanda rukaba rutanga intwaro n’izindi nkunga kuri uwo mutwe wa M23. U Rwanda rwavuze ko ntacyo rwavuga kuri raporo itarasohoka, nk’uko byasobanuwe na Yolande Makolo mu […]
Post comments (0)