Urwego rw’iperereza ry’imbere muri Amerika (FBI) rwafashe inyandiko z’ibanga rikomeye mu gusaka rwakoze muri iki cyumweru mu nyubako iherereye i Florida ya Donald Trump wahoze ari Perezida w’iki gihugu, nkuko bikubiye mu ruhushya rw’isaka.
Mu rugo rwa Trump, hafatiwe inyandiko z’ibanga rikomeye
Abakora iperereza ba FBI bahakuye amatsinda 11 y’inyandiko, arimo n’amwe yanditseho “TS/SCI”, iki kikaba ari ikirango gishyirwa ku bintu bishobora kwangiza mu buryo bukomeye by’umwihariko umutekano w’Amerika.
Trump yahakanye avuga ko nta kibi yakoze, avuga ko izo nyandiko zitari zikiri ibanga.
Bibaye ubwa mbere urugo rw’uwahoze ari Perezida rusakwa bijyanye n’iperereza ku cyaha.
Urutonde rw’ibyakuwe kwa Trump rwatangajwe ku mugaragaro ku gicamunsi cyo ku wa gatanu, nyuma yuko umucamanza afunguye inyandiko y’amapaji arindwi yari irimo n’uruhushya rutanga uburenganzira bwo gusaka inyubako ya Mar-a-Lago ya Trump, iri aharuhukirwa ku mwaro wa Palm Beach. Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.
Muri iri saka ngo habonetse amasanduku arenga 20 arimo ibintu bitandukanye birimo amafoto, ubutumwa bwandikishije umukono w’intoki, amakuru atatangajwe ajyanye na “Perezida w’Ubufaransa” ndetse n’ibaruwa itanga imbabazi ku nshuti ya Trump y’igihe kirekire, Roger Stone.
Urwo ruhushya rwo gusaka rusobanura ko abakora iperereza ba FBI bari barimo gushaka ibishobora kuba ari ukurenga ku itegeko ry’ubutasi.
Iri tegeko rivuga ko binyuranyije n’amategeko kubika cyangwa gutanga amakuru ashobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu. Amategeko abuza gutwara inyandiko cyangwa ibintu by’ibanga.
Akiri ku butegetsi, Trump yongereye ibihano kuri iki cyaha, ndetse ubu gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri itanu.
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda igwa mu manga y’umusozi, umuntu umwe muri batatu bari bayirimo arahakomerekera bikomeye. Iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu manga y’umusozi nko muri metero ijana Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Hakorimana Dieudonné, yari ipakiye ibirayi n’ibitoki, ibikuye mu isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu, ikaba yerekezaga muri Centre ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze. Ubwo […]
Post comments (0)