Inkuru Nyamukuru

Imyidagaduro: Kizz Daniel ukunzwe mu ndirimbo ‘Buga’ yashimishije Abanyakigali (Amafoto )

todayAugust 14, 2022 118

Background
share close

Iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hills Festival’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ku munsi waryo wa kabiri ryasusurukijwe n’umuhanzi mukuru Kizz Daniel ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Buga’ kuri ubu, n’ubwo imitegurire ndetse n’ubwitabire bitari binogeye ijisho guhera mu kwinjira ndetse no mu itangira ry’igitaramo nyirizina.

Iri serukiramuco ryasojwe ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, i Rebero muri Canal Olympia abaryitabiriye banyuzwe n’imiririmbire y’abitwaga abahanzi bakuru barimo Kizz Daniel, Bruce Melodie ndetse n’abandi bagezweho kuri ubu mu muziki nyarwanda barimo Kivumbi King, Ariel Wayz n’abavangavanga imiziki bamenyerewe mu birori nka DJ Ira hamwe n’itsinda rya Neptunez Djs, hamwe n’abahanzi bakishakisha mu gihugu cya Nigeria.

Ahagana saa tatu n’igice nibwo abashyushyarugamba MC Tino na Anita Pendo bazamutse ku rubyiniro batangira gususurutsa imbaga nke y’abantu bari bahageze ari nako bahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro.

Abashyushyarugamba MC Tino na Anita Pendo bari bafite udukoryo dutandukanye twatumaga abari muri iki gitaramo basusuruka

N’ubwo iki gitaramo cyatangiye abantu ari mbarwa haba mu myanya y’icyubahiro n’ahasigaye hose, abantu bakomeje kugenda baza urusorongo kugeza ubwo umuhanzi mukuru yagezweho abo gutaramira babonetse.

Byageze saa tatu z’umugoroba ahitwa muri VIP nta bantu baraza

Benshi mu bakunzi b’umuziki baguze amatike yo kureba bari bategerezanyije ubwuzu igihe umuhanzi Kizz Daniel ari bugerere ku rubyiniro by’umwihariko mu ndirimbo ye ‘Buga’ yaje gusoza igitaramo ahagana hafi saa munani z’urukerera.

Reba mu mafoto uko byari byifashe:

Abakunzi b’umuziki birekuye ntibahisha amarangamutima
Bruce Melodie yinjiriye mu ndirimbo ye Nta Kibazo
Kivumbi King ukunzwe n’urubyiruko rwinshi yageze hagati yikura agapira yari yambaye akanagira abafana
Benshi mu bakunzi b’umuziki bari bari aha ubwo Ariel Wayz yari ageze ku rubyiniro ntibahwemye ku mwaka indirimbo ye igezweho yitwa Demo na Away yakoranye na Juno Kizigenza yaje gusorezaho
Kizz Daniel ni uku yaserutse yambaye

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya ikarita iguhesha kwitabira imikino muri BK Arena, guhaha no kubikuza amafaranga

Si ngombwa kuba ufite konti muri Banki kugira ngo ubashe gutunga ikarita ya BK Arena iguhesha kwitabira imikino n’imyidagaduro bibera muri BK Arena, ntibikiri ngombwa guhaha witwaje amafaranga mu ntoki ku bacuruzi bafite imashini za POS ndetse no guhaha ‘online’ niba ufite ikarita ya ‘BK Arena Prepaid Card’. Iyi karita y’ikoranabuhanga ifasha abantu bose cyane cyane urubyiruko rudafite konti muri banki, kwirinda gutwara amafaranga mu ntoki ahubwo bakayashyira kuri iyo […]

todayAugust 14, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%