Inkuru Nyamukuru

Rutsiro: Barashakisha umwarimu ukekwaho gusambanya umwana

todayAugust 15, 2022 126

Background
share close

Umwarimu w’imyaka 30 wigisha ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, arimo arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri baturanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, Patrick Muhizi Munyamahoro, yatangarije Kigali Today ko barimo gushakisha uwo mwarimu wahise atoroka, kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.

Yagize ati “Amakuru yamenyekanye uyu munsi ko umwarimu w’imyaka 30 ufite umugore n’abana batatu, ku wa gatandatu yahengereye umugore we adahari, asambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi.”

Munyamahoro avuga ko umwana yasambanyijwe tariki 13 Kanama 2022, ubwo iwabo bari bamutumye mu rugo rw’uwo mwarimu, gusa umwana yatinze kubivuga kubera umwarimu ngo yamushyizeho iterabwoba.

Ati “Umwana yabivuze uyu munsi mu gitondo kubera yabanje kurwana nabyo, nyuma y’uko mwarimu amushyizeho iterabwoba ko nabivuga azamwica. Yabibwiye Mama we bihita bimenyeshwa ubuyobozi, icyo twihutiye gukora ni ukujyana umwana kwa muganga naho inzego turimo kumushakisha.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu buvuga ko umwana wasambanyijwe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abafite amaraso yo mu bwoko bwa O barashishikarizwa kuyatanga

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirasaba ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O positif na O négatif bakwihutira kuyatanga kugira ngo ahabwe abarwayi bayakeneye. Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas yasabye abantu bose bafite amaraso yo mu bwoko bwa O positif na O négatif bafite ubushake bwo gutanga amaraso kugana ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso (BTD) bakayatanga kuko akenewe cyane. Impamvu abantu bari […]

todayAugust 15, 2022 85

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%