Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na madamu Jeannette Kagame babaruwe mu ibarura rusange rya gatanu

todayAugust 16, 2022 211

Background
share close

PerezidaPaul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Kanama 2022, babaruwe mu gikorwa cy’Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire cyatangijwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR).

Amakuru y’ibarura ku muryango w’Umukuru w’Igihugu yanditswe na Yusuf Murangwa, Umuyobozi mukuru wa NISR.

Ijoro rya tariki ya 15 rishyira tariki ya 16 Kanama 2022 ni ryo fatizo ry’ibarura rusange aho abaturage basabwa kumenya amakuru y’abazaba baraye mu rugo barimo abasanzwe barubamo, abashyitsi ndetse n’usanzwe ahaba ataharaye ku mpamvu zitandukanye.

Harimo kandi no kubabaza ibiranga urugo cyangwa aho ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo imyaka yabo n’igitsina, imyirondoro, irangamimerere n’amashuri bize, indimi bavuga, imirimo bakora, no kumenya bafite cyangwa badafite ubumuga. 

Ababarura bazabaza kandi ibijyanye n’ubuzima birimo imfu zabaye mu rugo mu mezi 12 abanziriza ijoro ry’ibarura, bakazabaza kandi n’ibirebana n’imbyaro bibazwa igitsinagore guhera ku bafite imyaka 10 y’amavuko.

Abakarani b’ibarura  babaza ibijyanye n’imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, ibindi ni ibyubatse inkuta z’inzu, ibishashe hasi, ibiyisakaye, umubare w’ibyumba, ibikoresho biramba biri mu rugo, isuku n’isukura ndetse n’ibicanwa.

Ibibazo byose bizabazwa abaturage bizashingira kuri iryo joro bakaba basabwa kumenya ayo makuru. Ndetse bizafasha mu kumenya amakuru azifashishwa mu gutegura igenamigambi ry’igihugu.

Mu Rwanda hakozwe uduce tw’ibarura 24339 tuzakorwamo n’abakarani b’ibarura rusange bagera ku bihumbi 27.Iri barura rizatwara ingengo y’imari ya miliyari 30 Frw.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: William Ruto wacuruje inkoko n’ubunyobwa ku muhanda yatorewe kuba perezida

Ubwana bwa William Ruto ni urugero rwiza rw'ubuzima bw'Abanya-Kenya benshi b'abacyene. William Ruto niwe watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%. Yajyaga kwiga mu mashuri abanza nta kintu yambaye mu birenge, inkweto za mbere yambaye yazambaye afite imyaka 15. Yanacuruje inkoko n'ubunyobwa ku muhanda mu duce tw'icyaro two mu karere ka Rift Valley. Uyu mugabo wiyamamarije ku itike y'ihuriro “Kenya Kwanza”, imvugo yo mu Giswayile ishatse kuvuga ngo Kenya mbere na […]

todayAugust 16, 2022 220

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%