Abanyarwanda baba muri Botswana n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen. Albert Murasira bizihije imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye.
Uyu muhango wabaye kuwa 25 Kanama 2022, mu mujyi wa Gaborone witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, James Musoni na Minisitiri w’Ingabo muri Botswana, Thomas Kagiso Mmusi, ari nawe wari umushyitsi mukuru. Nk’uko tubikesha Twitter ya Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe ari nayo irebera inyungu z’u Rwanda muri Botswana.
Maj. Gen Albert Murasira yibukije abari muri uyu muhango ko kwibohora ku Rwanda atari urugendo rwarangiye mu myaka 28 ishize.
Yakomeje avuga ko ubu urugendo rushya rureba buri Munyarwanda wese ndetse n’aba baba muri Botswana.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Botswana, James Musoni yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kwigira ku butwari bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA, rugaharanira ubumwe, uburumbuke n’iterambere rirambye.
Maj. Gen Albert Murasira kuwa 24 Kanama 2022 nibwo yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Botswana, aho ari kumwe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.
Uru ruzinduko rwasize hanashyizwe umukono ku masezerano yerekeranye n’ubutwererane mu by’Ingabo hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2022, ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rw'iminsi ine ari kugirira mu ntara y'Amajepfo n'iy'Iburengerazuba, ararukomereza mu Karere ka Nyamagabe aho abaturage bamwe baraye ku kibuga cya Nyagisenyi aho biteguye ku mwakira. Aka karere ka Nyamagabe gafite ubuso bwa kilometero kare 1090, gafite igice kinini gikora kuri pariki ya Nyungwe isurwa n’abakerarugendo benshi kubera ikiraro cyo mu kirere [Canopy Walk], ndetse […]
Post comments (0)