Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko yashyize Abasenyeri ku rwego rwa Karidinali bashinzwe gutora uzamusimbura

todayAugust 28, 2022 1300

Background
share close

Abakaridinali ba Kiliziya Gatulika baturuka mu bice bitandukanye kw’isi ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, bakoraniye i Vaticani. Iri koraniro rifatwa nk’irizagena ugomba gusimbura Papa Fransisiko.

Muri iri koranira Papa Fransisko yagennye abasenyeri 20 bazinjira mu rwego rw’abakardinali bashinzwe kuba abajyanama bakomeye ba Papa ndetse no gutora Papa mushya.

Muri bo 16 bari musi y’imyaka 80. Bazajya mu mutwe w’abakaridinali bemerewe kujya mu nama igenewe guhitamo Papa mushya iba mu mwiherero. Bizaba bibaye inshuro ya munani, Papa Fransisiko agena abakardinali bashya basangiye muri rusange uburyo abona ibintu ku bijyanye n’uko Kiloziya Gatulika yahuza bose kurushaho.

Papa Fransisiko yatowe nk’umushumba wa Kiliziya Gatulika mu 2013. Kugeza ubu amaze gutora abakaridinali 83 ku bakaridinali 132 bashinzwe guhitamo Papa mushya, n’ukuvuga hafi 63%.

Papa Fransisko, afite imyaka 85 muri iki gihe, yabwiye ibiro ntaramakuru By’Abongereza, Reuters, mu kiganiro mu kwezi gushize, ko nta gahunda afite yo kwegura mu bihe bya vuba. Ni ukuvuga ko ashobora kuzagena abandi bakaridinali mu mwaka utaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Murarikiwe ikiganiro ‘Ed-Tech’ ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse. Igice cy’ikiganiro cya EdTech cyo kuri uyu wa Mbere 29 Kanama 2022, kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha iya kure mu burezi bw’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda”. Uburyo bwo gukoresha iyakure cyangwa E-learning, muri kaminuza zo muri Afrika bwagiye bwiyongera uko Internet irushaho kuboneka byoroshye, ndetse […]

todayAugust 28, 2022 105

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%