Inkuru Nyamukuru

Amb. Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda baba mu bihugu ahagarariyemo u Rwanda kwitabira ibarura

todayAugust 28, 2022 180

Background
share close

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Buholandi, Lithuania, Estonia na Lativia yasabye Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu, n’ababa mu mahanga muri rusange kwitabira Iburura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire.

Ubu ni ubutumwa Ambasaderi Nduhungirehe, yatanze abunyujije kuri Twitter ya Ambasade y’u Rwanda yo mu Buholandi, asaba Abanyarwanda bari mu bihugu ahagarariyemo u Rwanda kwitabira igikorwa cy’Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’Imiturire.

Iri barura ryatangiye taliki 11-14 Kanama 2022, ritangirana no kwandika numero kuri buri nzu z’abaturage, ni mugihe kuva tariki ya 16 kugera kuri 30 hatangiye igikorwa ny’irizina cy’ibarura umukarani agera muri buri rugo.

Iki gikorwa kireba n’Abanyarwanda baba mu mahanga, aho bashyiriweho uburwo bwo kwibaruza bakoresheje ikoranabuhanga.

Muri ubu butumwa Amb. Nduhungirehe yatanze mu ndimi ebyiri arizo icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda, yibukije abanyarwanda batuye mu mahanga ko ibarura ryatangiye.

Ati “Banyarwandakazi, Banyarwanda mutuye mu Buholandi, Estonia, Latvia na Lithuania ndabasuhuje. Nagira ngo mbamenyeshe ko Ibarura Rusange n’Imiturire ku Banyarwanda batuye mu mahanga ryatangiye ku itariki 16 Kanama rikaba rizasoza tariki 15 Nzeri 2022.”

Yababwiye kandi ko nabo barebwa n’iri barura mu rwego rwo kunoza igenamigambi ribakorerwa.

Ati “U Rwanda ruzabarura Abanyarwanda batuye mu mahanga mu rwego rwo kunoza igenamigambi ry’ibikorwa ribakorerwa. Mwebwe Banyarwanda mutuye muri ibi bihugu bine namwe murasabwa kwibaruza mukoresheje ikoranabuhanga. Abanyarwanda mutuye mu mahanga ariko ubu mukaba muri mu Rwanda namwe murasabwa kwibaruza mukoresheje ikoranabuhanga.”

Imbere mu gihugu, abarimu bigisha mu mashuri abanza basaga ibihumbi 62 nibo basabye gukora aka kazi k’ubukarani muri iri barura rusange, ariko hatoranijwemo ibihumbi 27, urutonde rwabo rukaba ruzatangazwa muri uku kwezi kwa Gatatu.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabanjirije ayandi mu Rwanda, ryakozwe muri Kanama 1978. Abaturage bose bari 4, 831,527, abatuye mu mijyi bari 222,727 bangana 4.6% naho abari batuye mu byaro bari 4, 608,800 bingana na 95.4%.

Nyuma y’imyaka 10 muri Kanama 1991 hakozwe irindi barura, ryagaragaje ko abaturage bose bari 7, 157,551, abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) naho abari batuye mu byaro bari 6, 766,357 (94.5%.), ni ukuvuga ko hiyongereyeho abaturage 2,326,024.

Muri Kanama 2002 hakozwe irindi barura rusange 3 ryagaragaje ko abaturage bose bari 8, 128,553, abari batuye mu mijyi bari 1, 372,604 bingana na 16.9%, naho abari batuye mu byaro bari 6, 755,949 byari ku kigero cya 83.1), ni ukuvuga ko hiyongereyo abaturage 971,002.

Ibarura rusange 4 ry’abaturage n’imiturire riheruka ni irya 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda abaturage bose bari 10, 515,973.

Abatuye mu mijyi bari 1, 737,684 bingana na 16.5%, naho abatuye mu byaro bari 8, 778,289 bingana 83.5%.

Hashingiwe ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko imibare ya 2021 Abanyarwanda bashobora kuba bageze 12,955,736 ni ubwiyongere bwa 2.31 %.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’ibyishimo bidasanzwe ageze i Nyabugogo

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yagaragarijwe ibyishimo n'urugwiro bidasanzwe n’abaturage yasanze i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yagarukaga avuye mu ruzinduko yagiriraga mu Ntara y’Amajyepfo n’Iy’Uburengerazuba. Perezida yageze Nyabugogo mu buryo bwatunguye Abaturage maze ava mu modoka asuhuza abari aho bose bari benshi bakikije imihanda. Aya mashusho yashyizwe kuribuga rwa Twitter na Stephanie Nyombayire, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro by'Umukuru. Aya mashusho yayakurikije amagambo agira […]

todayAugust 28, 2022 1247

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%