Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi, ubutaka bwo kwaguriraho ubuhinzi bwabo n’ibikorwa remezo birimo imihanda.
Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Karongi kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, bamugaragarije ko hari ubutaka bw’ibisigara bwa Leta budahingwa bakifuza ko yabubaha bakabuhingaho icyayi bakongera umusaruro.
Mugabonake Vincent ahagarariye abahinzi ba Koperative y’abahinga icyayi mu Murenge wa Rugano, ni we wagejeje ibyo byifuzo kuri Perezida Kagame.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abahinzi b’icyayi bantumye ibyifuzo bitatu harimo gukora umuhanda mu rwego rw’ubuhahirane n’imigenderanire, icya kabiri n’ibisigara by’ubutaka bwa Leta budahingwa twifuza ko mudufasha tukabuhinga. Icya gatatu ni ikibazo cy’ifumbire twifuza ko twabonera ku giciro gito kuko isigaye ihenze, cyane ko hari idafite nkunganire ndetse n’ifumbire isanzwe tugafashwa kuyibona mu buryo bworoshye”.
Mugabonake avuga ko batangiye ubuhinzi bwabo bafite hegitari 111, ubu bageze kuri hegitari 992, kandi aba bahinzi bafite intego ya hegitari 4000, baramutse bahawe ubutakaga bw’ibisigara bya Leta byabafasha kugera ku ntego yabo.
Ntakirutimana Julienne na we ni umuhinzi w’icyayi mu Rugabano, yasabye Perezida Paul Kagame ko bakwegerezwa uruhumbikiro rw’ibiti bivangwa n’imyaka, kugira ngo mu gihe cy’impeshyi bijye bibafasha gukingira icyayi bityo kituma cyane.
Perezida Kagame yasabye abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye n’ibikorwa remezo ndetse n’ubuhinzi, kwita kuri ibi byifuzo by’abahinzi b’icyayi bigashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame yarutangiriye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, akaba arusoreje mu Karere ka Karongi kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu bihugu by'u Buholandi, Lithuania, Estonia na Lativia yasabye Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu, n'ababa mu mahanga muri rusange kwitabira Iburura Rusange ry’Abaturage n'Imiturire. Ubu ni ubutumwa Ambasaderi Nduhungirehe, yatanze abunyujije kuri Twitter ya Ambasade y'u Rwanda yo mu Buholandi, asaba Abanyarwanda bari mu bihugu ahagarariyemo u Rwanda kwitabira igikorwa cy’Ibarura rusange rya gatanu ry'abaturage n'Imiturire. Iri barura ryatangiye taliki 11-14 Kanama 2022, ritangirana […]
Post comments (0)