Inkuru Nyamukuru

Dos Santos wahoze ari perezida wa Angola yashyinguwe aho umuryango we utashakaga

todayAugust 29, 2022 184

Background
share close

Mu murwa mukuru wa Angola niho habereye imihango yo gusezera no gushyingura uwahoze ari perezida José Eduardo dos Santos wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville ndetse na perezida wa Portugal, ni bamwe mu bategetsi bakuru baje kumusezeraho. 

Urupfu rwe rwateje ikibazo cya politike nyuma y’uko umukobwa we, Tchizé dos Santos, yanze ko ashyingurwa muri Angola. 

Dos Santos, warwanye intambara y’ubwigenge, yaranze amateka ya politike y’iki gihugu nyuma yo kumara imyaka 38 ari ku butegetsi.  

Uretse abanyapolitiki n’abategetsi b’ibihugu by’amahanga, abaturage benshi nabo bagaragaye bambaye imipira iriho ishusho ya dos Santos bitabiriye imihango yo kumusezeraho. 

Kumushyingura bibabaye nyuma y’iminsi micye amatora arangiye, aho ishyaka riri ku butegetsi, MPLA byitezwe ko ribugumaho.

Umuryango wa José Eduardo dos Santos uvuga ko we yifuzaga gushyingurwa muri Espagne.  

Dos Santos wayoboye Angola yitabye Imana aguye muri Espanye

Bivugwa kandi ko yari afite ubwoba ko urupfu rwe ruzagirwa igikoresho cya politike kuko abana be badashobora kugera muri Angola kumushyingura cyangwa gusura imva ye. 

BBC ivuga ko amaherezo urukiko rwo muri Espagne rwategetse ko umurambo we ucyurwa iwabo ugahabwa umupfakazi we muri Angola.  

José Eduardo dos Santos yapfuye afite imyaka 79 kubera indwara y’umutima ubwo yariho avurirwa mu bitaro byigenga biri i Barcelona muri Espagne.

Yavuye ku butegetsi mu 2017, abusigira Lourenço icyo gihe wari minisitiri w’ingabo.  

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yitabiriye umuhango wo guherkeza Dos Santos

 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngoma: Akurikiranyweho kwangiza ishyamba rya Leta

Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'inzego z'ibanze mu Karere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama, yafashe umugabo witwa Habineza Faustin ukurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta. Habineza akurikiranyweho gutema ibiti 20 mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira, aho yabazagamo imbaho akazigurisha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze […]

todayAugust 29, 2022 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%