Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe

todaySeptember 7, 2022 128

Background
share close

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya AGRF2022.

Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Philip Mpango, Visi Perezida wa Tanzania, nawe witabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF2022.

Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bayobozi byibanze cyane cyane ku mubano w’ibihugu ndetse n’ibyarushaho gushimangirwa, birebana cyane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse n’ubutwererane. Nk’uko tubikesha Urubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 05 Nzeri 2022. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda rwakiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF2022, guhera tariki ya 5 kugera ku ya 9 Nzeri. Iyi nama izaberamo ibiganiro bizibanda ku gushakira hamwe ibisubizo bikibangamiye intego yo kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, wavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwiyemeza impinduka zitajenjetse ziteza imbere ubuhinzi nk’ifatizo ry’iterambere ry’ubukungu ndetse bigakorera hamwe mu guhindura ubuhinzi bwa Afurika.

Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), yaherukaga kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 8-11 Nzeri 2020.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umwamikazi w’u Bwongereza yakiriye Liz Truss nka Minisitiri w’intebe mushya

Liz Truss yatangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma yo kubonana n’Umwamikazi w’u Bwongereza nk’uko bisanzwe mbere yo gutangira inshingano. Byitezwe ko ahita atangaza abagize Guverinoma ye mbere y’inama izabahuza ku munsi w’ejo. Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza, ku wa mbere tariki 05 Nzeri 2022 nibwo ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Liz Truss w’imyaka 47 yatsinze […]

todaySeptember 6, 2022 147

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%