Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Murasira ari mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan

todaySeptember 7, 2022 86

Background
share close

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan, ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we Col. Gen. Zakir Asker Oglu Hasanov.

Minisitiri Murasira, ari muri Azerbaijan aho yitabiriye Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya 4 rya Gisirikare (ADEX-2022), n’Imurikabikorwa rirebana n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ibikoresho byifashishwa mu guharanira Umutekano n’Ubutabazi (ECUREX CASPIAN-2022).

Ayo ma murikabikorwa yombi arimo kubera mu murwa mukuru, Baku muri icyo Gihugu.

Maj Gen Albert Murasira yahuye kandi na Minisitiri w’Inganda za Gisirikare, Madat Gazanfar oglu Guliyev.

Minisitiri Murasira, ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi bamwakiriye, byibanze ku ngingo z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho, zerekeza ku masezerano agamije ubufatanye mu rwego rwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi babiri bakuru muri Cogebanque bari mu maboko y’ubugenzacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatanze dosiye y’urubanza ku bayobozi babiri bakuru muri Cogebanque, batawe muri yombi ku ya 1 Nzeri bakekwaho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Aba bayobozi batawe muri yombi ni Joel Kayonga, umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi, na George Ndinzihiwe wari ushinzwe inguzanyo muri Cogebanque. Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, ku wa kabiri, tariki ya 6 Nzeri, yatangarije the New Times ko amadosiye y'aba bakekwa bombi yashyikirijwe ubushinjacyaha. […]

todaySeptember 7, 2022 1473

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%