Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Doğuş Group

todaySeptember 13, 2022 82

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yakiriye Bwana Ferit Şahenk, Umuyobozi mukuru wa sosiyete ya Doğuş Group.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku bijyanye n’ubufatanye, harimo amahirwe yo gushora imari mu kwakira abashyitsi n’ubukerarugendo.

Muri Werurwe uyu mwaka, Ferit Şahenk, hamwe n’itsinda yari ayoboye, bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho bari mu rugendo mu Rwanda rugamije kureba amahirwe y’ishoramari ahari mu bijyanye n’imyubakire no kwakira abantu.

Doğuş Group ni Sosiyete yo muri Turikiya iri mu zikomeye mu gihugu. Yashoye imari mu ngeri zinyuranye harimo ubucuruzi bw’imodoka, restaurant, itangazamakuru, ubukerarugendo n’ibindi. Yari ifite banki yayo bwite yitwa Garanti, ariko ubu ibarizwa muri BBVA yo muri Espagne.

Doğuş Group ifite abakozi barenga ibihumbi 35, ndetse bivugwa ko iha serivisi abakiliya barenga miliyoni eshanu. Ikora ubucuruzi bw’imodoka zigezweho zirimo Volkswagen, Audi, Porsche, Bentley, Lamborghini, Bugatti n’izindi.

Umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 39,6 z’ama-Lira. Ni ukuvuga asaga miliyari 2,7$.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique arashima ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado, ashima ibikorwa byazo byo kubungabunga umutekano muri icyo gihugu. Admiral Joaquim Mangrasse, wakiriwe n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen. Eugene Nkubito, yashimye intambwe imaze guterwa kuva mu mwaka ushize, ubwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherezwaga kurwanya […]

todaySeptember 13, 2022 150

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%