Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abagera kuri 200 batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza, Akagari ka Karama mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Ubwo yatangaga aya mahugurwa, ku wa mbere tariki 19 Nzeri, Inspector of Police (IP) Boniface Runyange yabasobanuriye inkomoko y’inkongi n’uko zishobora kwaduka aho batuye cyane izitezwa n’imikoreshereze y’amashanyarazi ndetse na gaze zikoreshwa mu guteka n’uburyo bakwirwanaho bakazizimya zitarafata intera bifashishije ibizimyamuriro n’uburingiti butose.
Nkurunziza Idrissa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, yavuze ko aya mahugurwa yasabwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo abaturage bimuriwe muri uyu mudugudu bagire ubumenyi ku kwirinda inkongi no kuzirwanya.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi twabonye ko ari ngombwa ko aba baturage bo muri uyu mudugudu bagira ubumenyi ku mikoreshereze ya gaze mu buryo bwiza burinda impanuka n’uburyo bwo gukoresha ibizimyamuriro igihe haba habaye inkongi. Byatumye dukorana na Polisi y’u Rwanda, tubasaba ko bazaza kubahugura kugira ngo bahabwe ubumenyi bw’uko bakumira inkongi, igihe ibaye bakirwanaho bifashishije ibikoresho bihari nk’uko babyigishijwe mu gihe hataraboneka ubundi butabazi, turashimira Polisi y’u Rwanda ko yumvise ubusabe bwacu.”
Aya mahugurwa kandi yakomeje no ku munsi wakurikiyeho ku bantu batabashije kwitabira ayatanzwe ku munsi wa Mbere.
Abakuru b’ibihugu kw’isi ku wa kabiri basabye ko hagira igikorwa vuba na bwangu kugirango ikibazo cy'ibura ry’ibiribwa kw’isi kibonerwe umuti. Bafite ubwoba ko iki kibazo gishobora gukomera mu mwaka utaha ku bw’intambara muri Ukraine. Ku ruhande rw’inteko rusange ngarukamwaka ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye, abayobozi mu bihugu by'u Burayi, Reta zunze ubumwe za Amerika, ubumwe bwa Afrika na Espanye bahuriye mu nama baganira kibazo cy'umutekano w’ibiribwa yateraniye i New York. Itsinda […]
Post comments (0)